Nyuma y’uko Jay Polly na Urban Boys bavuye ku mugabane w’u Burayi aho bemeza ko bagiriye ibihe byiza bidasanzwe, ubu bagarukanye mu Rwanda ingamba zikomeye aho Urban Boys batangiye inzira yo kongera kugeza umuziki wabo hirya no hino ku isi naho Jay Polly agiye gutangira kuzenguruka u Rwanda n’igikombe cya Guma Guma.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 15 Nzeri nibwo aba bahanzi uko ari bane basesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Urban Boys bakaba baje batazanye n’umujyanama wabo ari nawe muyobozi wa Super Level kuko we yaciye mu gihugu cya Nigeria, aha akaba yahaciye mu rwego rwo kujyanayo ibihangano by’aba basore harimo n’amashusho y’indirimbo “Yawe” baheurutse gushyira hanze ndetse bakaba bemeza ko izagaragara ku mateleviziyo mpuzamahanga akomeye nk’uko byagenze ku ndirimbo “Tayali” bakoranye na Iyanya wo muri Nigeria.
Safi n'abafana bari bagiye kubategerereza ku kibuga cy'indege
Jay Polly n'umujyanama we ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege i Kanombe
Bamwe mu bafana ba Jay Polly bari bagiye kumusanganira
Humbe wo muri Urban Boys yahageze afite gitari
Urban Boys kandi bavuye i Burayi bakoze amashusho y’indirimbo yabo na Kode wamenyekanye mu Rwanda nka Faycal, iyi ndirimbo nayo amashusho yayo akazajya hanze mu minsi ya vuba, ibyo bikorwa byose bakaba bagiye kubikomeza bakora cyane ari nako batekereza kuri Album yabo izajya ahagaragara mu mpera z’uyu mwaka.
Urban Boys na Jay Polly batunguwe no gusanga ku kibuga cy'indege hari abafana benshi babategereje
Ku ruhande rw’umuraperi Jay Polly, uretse igitaramo yitabiriye mu Bubiligi yakozeyo n’ibikorwa byinshi muri muzika ye, ibyo bikaba birimo n’indirimbo ebyeri yakoranye n’abahanzi b’abanyarwanda baba mu Bubiligi aribo Paulin na Lambert ndetse n’indi yakoranye na Selemani, zose zikaba zaramaze no gufatirwa amashusho kuburyo byose bizajya hanze mu minsi ya vuba.
Jay Polly na Urban Boys bemeza ko bagiriye umugisha i Burayi, ubu bakaba bagiye gukora cyane muri muzika yabo
Uyu muhanzi wagiye i Burayi amaze gutwara igihembo gikuru cya Primus Guma Guma Super Star 4, ubu agiye no gutangira gahunda yo kugenguruka igihugu akora ibitaramo nk’uko yabisezeranyije abakunzi be, aho azajya hose kandi akaba azajya ajyana n’igikombe yegukanye anacyereka abafana. Uretse ibyo bitaramo, aranateganya gukora igitaramo cyo gushyira ahagaragara album ye izaba yitwa “Ikosora”, kikazaba mu mpera z’uyu mwaka turimo.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO