RFL
Kigali

Urban Boys bavuye i Burayi bafashe ingamba, Jay Polly agiye kuzenguruka u Rwanda n'igikombe - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/09/2014 9:15
7


Nyuma y’uko Jay Polly na Urban Boys bavuye ku mugabane w’u Burayi aho bemeza ko bagiriye ibihe byiza bidasanzwe, ubu bagarukanye mu Rwanda ingamba zikomeye aho Urban Boys batangiye inzira yo kongera kugeza umuziki wabo hirya no hino ku isi naho Jay Polly agiye gutangira kuzenguruka u Rwanda n’igikombe cya Guma Guma.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 15 Nzeri nibwo aba bahanzi uko ari bane basesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Urban Boys bakaba baje batazanye n’umujyanama wabo ari nawe muyobozi wa Super Level kuko we yaciye mu gihugu cya Nigeria, aha akaba yahaciye mu rwego rwo kujyanayo ibihangano by’aba basore harimo n’amashusho y’indirimbo “Yawe” baheurutse gushyira hanze ndetse bakaba bemeza ko izagaragara ku mateleviziyo mpuzamahanga akomeye nk’uko byagenze ku ndirimbo “Tayali” bakoranye na Iyanya wo muri Nigeria.

Safi n'abafana bari bagiye kubategerereza ku kibuga cy'indege

Safi n'abafana bari bagiye kubategerereza ku kibuga cy'indege

Jay Polly n'umujyanama we ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege i Kanombe

jay

Jay Polly n'umujyanama we ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege i Kanombe

Bamwe mu bafana ba Jay Polly bari bagiye kumusanganira

Bamwe mu bafana ba Jay Polly bari bagiye kumusanganira

Humbe wo muri Urban Boys yahageze afite gitari

Humbe wo muri Urban Boys yahageze afite gitari

Urban Boys kandi bavuye i Burayi bakoze amashusho y’indirimbo yabo na Kode wamenyekanye mu Rwanda nka Faycal, iyi ndirimbo nayo amashusho yayo akazajya hanze mu minsi ya vuba, ibyo bikorwa byose bakaba bagiye kubikomeza bakora cyane ari nako batekereza kuri Album yabo izajya ahagaragara mu mpera z’uyu mwaka.

urban

urban

urban

urban

Urban Boys batunguwe no gusanga ku kibuga cy'indege hari abafana benshi babategereje

abafana

abafana

Urban Boys na Jay Polly batunguwe no gusanga ku kibuga cy'indege hari abafana benshi babategereje

Ku ruhande rw’umuraperi Jay Polly, uretse igitaramo yitabiriye mu Bubiligi yakozeyo n’ibikorwa byinshi muri muzika ye, ibyo bikaba birimo n’indirimbo ebyeri yakoranye n’abahanzi b’abanyarwanda baba mu Bubiligi aribo Paulin na Lambert ndetse n’indi yakoranye na Selemani, zose zikaba zaramaze no gufatirwa amashusho kuburyo byose bizajya hanze mu minsi ya vuba.

jay Urban

Jay Polly na Urban Boys bemeza ko bagiriye umugisha i Burayi, ubu bakaba bagiye gukora cyane muri muzika yabo

Jay Polly na Urban Boys bemeza ko bagiriye umugisha i Burayi, ubu bakaba bagiye gukora cyane muri muzika yabo

Uyu muhanzi wagiye i Burayi amaze gutwara igihembo gikuru cya Primus Guma Guma Super Star 4, ubu agiye no gutangira gahunda yo kugenguruka igihugu akora ibitaramo nk’uko yabisezeranyije abakunzi be, aho azajya hose kandi akaba azajya ajyana n’igikombe yegukanye anacyereka abafana. Uretse ibyo bitaramo, aranateganya gukora igitaramo cyo gushyira ahagaragara album ye izaba yitwa “Ikosora”, kikazaba mu mpera z’uyu mwaka turimo.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWIDUHAYE J BOSCO9 years ago
    JAY POLLY NI UMUSAZA TOO TURAMWEMERA BYA DANGER!
  • Nsabimana 9 years ago
    Umusaza Ni Umusaza!!!!
  • rukundo9 years ago
    J.Polly waratwemeje kbsa!Oriya ndirimbo yawe na seleman ninzima cyane!mukomereze aho
  • UWIDUHAYE J BOSCO9 years ago
    JAY POLLY NI UMUSAZA TOO TURAMWEMERA BYA DANGER!
  • DODOS9 years ago
    JPOLLY WAKOZE GUKORANA INDIRIMBO NA PAULIN NA LAMBERT NDABAKUNDA CYANE. Humble ko mbona yahindutse cyane yabaye AKANA KEZA, yakuyeho bya biziriko kumutwe?
  • 9 years ago
    Jay polly kbs warabikoze keep it up
  • 9 years ago
    Jay Polly courage sana....uzagerayo!!!!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND