RFL
Kigali

Uncle Austin uherutse gutandukana na Marina yazanye undi muhanzi mushya banakoranye indirimbo –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/10/2017 12:41
3


Muri muzika nyarwanda hari abahanzi banyuranye bivugwa ko impano zabo zavumbuwe zikanagaragazwa na Uncle Austin. Uncle Austin uherutse kuzana Marina kuri ubu umaze kugira izina muri muzika nyarwanda, nyuma yo gutandukana na Marina, yamaze kuzana undi muhanzi mushya muri muzika banakoranye indirimbo.



Usibye Marina, Uncle Austin yagaragaje impano z’abandi bahanzi nka Yvan Buravan, Bruce Melody n'abandi benshi bagiye bagira amazina mu muziki babifashijwemo n’uyu musore uzi kureba impano z’abanyamuziki agakorana nabo indirimbo zinamamara zigasiga zifashije abahanzi bashya muri muzika kwamamara.

Uncle AustinUncle Austin na Victor umuhanzi mushya winjijwe muri muzika nyarwanda

Kuri ubu Uncle Austin yamaze kuzana umuhanzi mushya banamaze gukorana indirimbo nshya bise ‘Mama Cita’ ndetse bakaba bamaze kuyishyira hanze. Iyi ndirimbo Uncle Austin yayikoranye n’umusore ukizamuka Victor Rukotana. Aba bombi bakaba bamaze gukorana indirimbo nshya bise ‘Mama Cita’ yakozweho n’aba producer bakomeye mu Rwanda barimo Junior Multisystem na Lick Lick usanzwe uba muri Amerika.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO ‘MAMA CITA’ UNCLE AUSTIN YAKORANYE NA VICTOR RUKOTANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Baby6 years ago
    Courage msz ndabona ubikora neza tu
  • josh6 years ago
    uyu mutipe n'umugisha kubahanzi benshi rwose
  • 6 years ago
    Ostin is so kind. the person who always want to see other people grow. #IForUncleOstin





Inyarwanda BACKGROUND