Sam Rugamba yatangiye muzika yo kugiti cye nyuma y’uko kuva mu bwana yaririmbaga muri Korali. Nubwo Safi wo muri Urban Boys ari mubyara we, mushiki we nawe akaba aririmba indirimbo zisanzwe, Sam Rugamba we ahamya ko kuririmbira Imana ariwo muhamagaro we.
Sam yatangiye muzika muri 1997 akiri muto. Yaririmbaga muri korali Bride Choir y’i Gitwe nubwo hari andi makorali yagiye anyuramo ayatoza kuririmba. Mu ntangiriro za 2015 nibwo yatangiye kuririmba ku giti cye nubwo ngo bitazamubuza kuguma muri korali.
Abajijwe impamvu atigeze aririmba indirimbo zisanzwe nk’abavandimwe be, Sam yagize ati “ Impamvu natririmbye indirimbo zisanzwe ni uko nshimishwa no guhimbaza Imana cyane, niwo muhamagaro wanjye,buriya nabo niwo muhamagaro wabo.”
Nubwo ari musaza wa Queen Cha umwe mu bahanzikazi bazwi mu Rwanda ndetse na Safi uririmba mu itsinda rikomeye akaba mubyara we, Sam we ngo umuhamagaro we ni uguhimbaza Imana
Kugeza ubu Sam Rugamba amaze kugira indirimbo 3 harimo Iyo yise Messiya yamaze no gukorera amashusho. Sam Rugamba ni umudivantisti w’umunsi wa Karindwi . Mu ntego afite harimo gukomeza gukora ivugabutumwa abinyujije mu buhanzi bwe.
Reba hano amashusho y'indirimbo'Messia'ya Sam Rugamba
TANGA IGITECYEREZO