RFL
Kigali

Umuvandimwe wa Safi akaba na musaza wa Queen Cha , na we yinjiye muri muzika

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:2/10/2015 18:05
18


Sam Rugamba yatangiye muzika yo kugiti cye nyuma y’uko kuva mu bwana yaririmbaga muri Korali. Nubwo Safi wo muri Urban Boys ari mubyara we, mushiki we nawe akaba aririmba indirimbo zisanzwe, Sam Rugamba we ahamya ko kuririmbira Imana ariwo muhamagaro we.



Sam yatangiye muzika muri 1997 akiri muto. Yaririmbaga muri korali Bride Choir y’i Gitwe  nubwo hari andi makorali yagiye anyuramo ayatoza kuririmba. Mu ntangiriro za 2015 nibwo yatangiye kuririmba ku giti cye nubwo ngo bitazamubuza kuguma muri korali.

Abajijwe impamvu atigeze aririmba indirimbo zisanzwe nk’abavandimwe be, Sam yagize ati “ Impamvu natririmbye indirimbo zisanzwe ni uko nshimishwa no guhimbaza Imana cyane, niwo muhamagaro wanjye,buriya nabo niwo muhamagaro  wabo.

Sam

Nubwo ari musaza wa Queen Cha umwe mu bahanzikazi bazwi  mu Rwanda ndetse na Safi uririmba mu itsinda rikomeye  akaba mubyara we, Sam we ngo umuhamagaro we ni uguhimbaza Imana

Kugeza ubu Sam Rugamba amaze kugira indirimbo 3 harimo Iyo yise Messiya yamaze no gukorera amashusho. Sam Rugamba ni umudivantisti w’umunsi wa Karindwi . Mu ntego afite harimo gukomeza gukora  ivugabutumwa abinyujije mu buhanzi bwe.

Reba hano amashusho y'indirimbo'Messia'ya Sam Rugamba 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kati8 years ago
    Ndumva uyu muryango wose ari abahanzi.nuyu ndumva yabaye star
  • fafa8 years ago
    courage komereza aho. Imana igufashe
  • jaguar8 years ago
    waooh courage bro,tukwifurije gukomereza mu nzira nziza watangiye yo kuvuga ubutumwa
  • jaguar8 years ago
    congz bro... keep it up,wahisemo neza
  • b8 years ago
    Sam Rugamba, ni umuhungu wa Pasteur w'abadiventiste b'umunsi wa karindwi Mujyarugamba wabaye umuyobozi mubyiciri byinshi bikomeye by'itorero ry'abadeventistes b'umunsi wa karindwi mu Rwanda, aho inshuro nyinshi yabaga ahagarariye iryo torero mubice binini by'urwanda ibyo bita association
  • JB8 years ago
    Uwiteka agushyigikire kuko iyo ni ntambwe ikomeye nkumusore wo muri iki kinyejana. My worm prayers brothers..
  • 8 years ago
    Sam. Komerezaho imana ikomeze igukuze murugendo watagiye rwose uririmba neza. Iriya ndirimbo ninziza pee Bravo!!!!!!sam.
  • igisumizi bakareke emmanuel8 years ago
    korera imana kuko ihemba neza ntuzacike intege gusa
  • sandra8 years ago
    courage grand frere,wahisemo neza knd ujye usenga cyane kuko hari benshi batangiye uwo murimo ariko birangira bawuvuyemo. kandi turashaka indirimbo nyinshi zubaka imitima yabantu kuko tujyeze mujyihe cyibi cyanyuma
  • san8 years ago
    waooh,nice song kbs... komereza aho muvandi,ariko nizindi zirakenewe.
  • laet8 years ago
    Courage kbisa
  • laet8 years ago
    Courage kbisa
  • laet8 years ago
    Courage kbisa
  • laet8 years ago
    Courage kbisa
  • 8 years ago
    congs musazaaaa
  • 8 years ago
    komerezaho muze
  • RURANGWA JEAN8 years ago
    ariko muratubeshya kubijyanye n'amasano kuko Sam ntabwo avukana na Quen cha ahubwo base bava inda imwe naho mama wa safi akaba mushiki waba papa wa sam na papa wa quen cha.
  • Munyana8 years ago
    je t'encourage fort Sam, Imana izabigufashemo





Inyarwanda BACKGROUND