RFL
Kigali

Umusore w’imyaka 25 yatsindiye amadorali 943 kuri Royal Fm-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/05/2018 8:36
0


Tuyizere Gedeon w’Imyaka 25 usanzwe ari umukunzi wa Royal Fm yashyikirijwe amadorali 943 nyuma y'uko ariwe utsinze irushwa ryari ryashyizweho n’ubuyobozi bwa Royal Fm ivugira ikanumvikanira hano mu Rwanda. Aya mafaranga yashyikirijwe nyirayo tariki 22 Gicurasi 2018.



Aissa Cyiza umunyamakuru w’iyi radio ukora ikiganiro cyitwa AM TO PM ari nacyo Tuyizere yatsindiyemo, yabwiye Inyarwanda.com ko gutsinda iri rushanwa byasabaga ko abumva iyi Radio bahamagara bakaririmba indirimbo y’umuhanzikazi Brendah Fassie. Ngo bakanasobanura uko bumvise iyo ndirimbo y’uyu muhanzi wo muri Afrika y’Epfo. Aissa cyiza avuga ko iri rushanwa ryari rimaze amezi arenga 2.

Tuyizere yishimiye aya mafaranga cyane kandi avuga ko n'andi maradio yakagombye gutegura ibikorwa nk'ibi bifasha mu buzima busanzwe abakunzi bayo. Tuyizere Gedeon warangije amashuri ya kaminuza, akaba yari asanzwe acururiza ababyeyi be, icyakora nyuma yo gufata aya mafaranga yahise atangaza ko agiye guhita atangira kwicururiza ubwe cyane ko yatangaje ko igishoro akibonye.

Aissa CyizaAissa CyizaAissa Cyiza

Tuyizere Gedeon yashyikirijwe aya madorali na Aissa Cyiza umunyamakuru wa Royal Fm






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND