RFL
Kigali

Umuraperi Jay C yashyize hanze indirimbo ye nshya ' Twahembwe' -YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/10/2018 10:03
0


Jay C ni umuraperi ukomeye hano mu Rwanda uyu udakunze kwiyumvisha ukuntu injyana ya Hip Hop yasubiye inyuma nkuko yakunze kubitangariza itangazamakuru mu minsi ishize kuri ubu ari ku rugamba rwo kongera gukundisha rubanda iyi njyana yatakarijwe icyizere muri iyi minsi. ni muri urwo rwego uyu muraperi kuri ubu yashyize hanze indirimbo ye nshya.



Jay C kuri iyi nshuro yashyize hanze indirimbo ye nshya yise 'Twahembwe' indirimbo yafatanyije na Aime Bluestone, iyi ikaba ari indirimbo igiye hanze ikurikira To Night uyu muraperi yari yakoranye na Social Mula. iyi ndirimbo nshya ya Jay C akaba ayishyize hanze nyuma y'igihe gito avuye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star yabaga ku nshuro ya munani dore ko ari umwe mu bahanzi icumi bahataniraga iki gihembo.

Jay C

Jay C ni umwe mu bahanzi bahataniraga igikombe cya PGGSS8

Iyi ndirimbo nshya 'Twahembwe' ya Jay C yakorewe muri Touch Music na Producer Trackslayer uyu ufatwa nkumwe mubahanga muri iyi minsi bakora neza injyana ya Hip Hop.Nkuko Jay C yabitangarije Inyarwanda.com ngo amashusho y'iyi ndirimbo nayo ari kuyategura aho imirimo yo kuyafata ubu ariyo ikurikiyeho ku buryo mu gihe kitarambiranye araba nayo yayashyize hanze.

UMVA HANO INDIRIMBO 'TWAHEMBWE' YA JAY C






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND