RFL
Kigali

Umunyarwenya ukomeye muri Kenya Eric Omondi agiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/03/2017 10:00
1


Mu Rwanda bimwe mu bitaramo bisigaye byitabirwa ku rwego rwo hejuru ni iby’urwenya, aho abanyarwenya bakomeye bamaze gutaramira hano mu Rwanda. Umunyakenya Eric Omondi umwe mu banyarwenya bakomeye mu karere ka East Africa kuri ubu utahiwe, aho agiye gukora igitaramo i Kigali.



Eric Omondi agiye gutaramira mu Rwanda mu gitaramo bise ‘Seka Live’ aho uyu munyarwenya ukomeye mu karere azaba afatanya n’abandi banyarwenya bakomeye hano mu Rwanda barimo Nkusi Arthur, Babu, George, Herve, Michael na Dive, bose bakazaba bambariye gususurutsa abazitabira igitaramo cy'aba banyarwenya.

Iki gitaramo giteganyijwe kubera muri Serena Hotel tariki 26 Werurwe 2017 kwinjira akaba ari ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda (10,000Frw). Usibye aba banyarwenya abazitabira iki gitaramo bakwitega no kubona abahanzi banyuranye bazanatarama mu buryo bwa Live. Nkuko Arthur wateguye iki gitaramo yabitangarije Inyarwanda.com,kugeza ubu ntiharatangazwa abahanzi bazafatanya n'aba banyarwenya muri iki gitaramo cy'urwenya.

Omondi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    welcome we are ready to be there





Inyarwanda BACKGROUND