RFL
Kigali

Umunyarwenya Gasumuni (Atome) agiye gutaramira abanyarwanda mu ijoro ry’urwenya ‘Kwirekura 22’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/02/2017 17:18
0


Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome cyangwa Gasumuni, agiye kongera gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cy’urwenya kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Werurwe 2017 kikazabera mu ihema rya Camp Kigali kuva isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba.



Kwinjira muri iki gitaramo ‘Kwirekura 22’ cy’umunyarwenya Gasumuni ni ibihumbi bitanu (5000Frw) y’amanyarwanda mu myanya isanzwe naho mu myanya y’icyubahiro akaba ari ibihumbi cumi na bitanu y’amanyarwanda (15.000Frw) harimo n'icyo kunywa. Gasumuni akaba ari we gusa uzataramira abazitabira iki gitaramo bivuze ko abantu bakunda urwenya rwe bashyizwe igorora kuko yabageneye umwanya uhagije wo kwirekura bakishimana mu rwenya rwe.

Umunyarwenya Gasumuni yiteguye gutaramira abanyarwanda

'Kwirekura 22' ni igitaramo cyatewe inkunga na MTN Rwanda n’ibindi bigo binyuranye. Kugeza ubu amatike arimo kugurishwa ku bayashaka mbere y'igitaramo. Abayashaka bakaba bashobora kuyagura kuri Mobile Money mu buryo bwa Tap and pay cyangwa se ukaba wahamagara iyi nomero: 0788351173.

Gasumuni ni umunyarwenya, umukinnyi w’amakinamico ku rwego mpuzamahanga. Urwenya rwe rukundwa na benshi mu karere no mu bindi bihugu bitandukanye ku isi, by’umwihariko mu Rwanda akaba ari akarusho mu gukundwa cyane dore ko bigaragarira mu bitaramo akora aho abantu baba babyitabiriye ku bwinshi mu gihe kwinjira biba byihagazeho, ukongeraho n’uburyo abantu baba bizihiwe cyane iyo arimo kubasetsa. 'Kwirekura' ni igitaramo ngarukamwaka Gasumuni ategurira abakunzi be.

Umunyarwenya Gasumuni






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND