Umukobwa witwa Uwase Nancy Sibylle utuye muri Canada yari amaze iminsi mu irushanwa ry’ubwiza ry’Abanyafurika batuye muri Canada (Miss Africa Canada) ryabaye ku nshuro yaryo ya mbere. Uyu mukobwa wari uhatanye n'abandi bakobwa cumi na batanu b'abanyafrika batuye muri Canada yaje kwegukana ikamba ry’igisonga cya kabiri.
Iri rushanwa rya Miss Afrique Canada ryabaye ku nshuro ya mbere, ryitabiriwe n’abakobwa cumi na batanu bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika batuye muri Canada. Uyu mukobwa yari ahatanye n'abandi bakobwa barimo ukomoka muri Mali, Senegal, Congo Brazaville, Cȏte d’Ivoire, Cameroon ifitemo babiri, Guinée, DR Congo ifitemo batatu, Togo, Nigeria, Togo na Tanzania. Irushanwa nyir’izina rikaba ryarashojwe mu mpera z’iki cyumweru turangije tariki 23 Kamena 2018.
Nancy Sibylle Uwase wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa rya Miss Afrique Canada yaje no kwegukana ikamba ry’igisonga cya kabiri mu gihe Nyampinga yabaye Tahibat Wuraola Adeyemi ukomoka muri Nigeria naho igisonga cya mbere aba Safiatou Barry ukomoka Guinée. U Rwanda ni cyo gihugu Nancy Sibylle Uwase yavukiyemo, gusa aza gukurira muri Canada ari naho atuye. Kugeza uyu munsi akunze kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga ko yishimiye kuba ari umunyarwandakazi cyane iyo hari ibikorwa binyuranye agiyemo dore ko asanzwe ari umukobwa umurika imideri muri Canada.
Umunyarwandakazi wabaye igisonga cya kabiri muri Miss Africa Canada 2018 yari ibaye ku nshuro ya mbere
TANGA IGITECYEREZO