RFL
Kigali

Umunyamideri Brilliant yinjiye mu gukora amafilime ahereye ku nkuru y’urukundo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/08/2018 10:07
0


Umwe mu basore b’abanyamideri bamaze kumenyekana mu Rwanda yatangije uburyo bw’ibarankuru muri filime abinyujije muri kompanyi ye yise BAE mu rwego rwo guteza imbere uruhando rwa sinema nyarwanda zikazagera ku rwego mpuzamahanga.



Uyisenga Abdou uzwi nka Brilliant nk’izina akoresha mu kumurika imideri kuva muri uku kwezi kwa Kamana 2018 yinjiye mu byo gukora amafilime magufi aho inkuru ya mbere yakoze mu buryo bw’amafoto yitwa “SOMEONE I LOVED” ikaba ari inkuru y’urukundo nk’uko yabidutangarije mu kiganiro gito yagiranye na Inyarwanda.com

BAE

Inkuru ya mbere yakozwe na BAE Films ni iy'urukundo

Ubwo twamubazaga ku bijyanye n’iyo nkuru ya mbere yakoze Abou yagize ati “Ni inkuru y’umusore wakunze umukobwa, ariko nyuma ubwo wa musore yari abonye amahirwe yo kuvugisha wa mukobwa yakunze agasanga wa mukobwa ari mu rukundo n’undi musore bikamubabaza.” Yakomeje atubwira impamvu yahereye kuri iyi nkuru avuga ko ari ukubera ko ari kimwe mu bintu bikunze kugaragara cyane mu nkundo z’iyi minsi ndetse akaba azi na benshi byabayeho bakaba batarahiriwe n’urukundo.

BAE

Iyi nkuru yaturutse ku nkundo z'ubu

Zimwe mu ntego Abdou yadutangarije ko BAE (Brilliant African Entertainment) Films ifite ni ukongera imbaraga mu bijyanye no gukora amafilime nyarwanda, inkuru ngufi nk’iyi yakoze ndetse bikazanafasha filimi nyarwanda kugera ku ruhando mpuzamahanga, ukaba umwuga utunze abawukora mu buryo bufatika.

BAE

BAE Films ishaka kuzana impinduka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND