Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nyakanga 2018 ni bwo Umunyamakuru Kwizigira Claude yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Umubyeyi Clarisse bamaranye imyaka 15 mu munyenga w’urukundo kugeza ubu.
Aba bombi bahamije isezerano ryo kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’Imana mu rusengero rwa Hope in Jesus Ministries ruherereye ku Gishushu mu mujyi wa Kigali.
Ni umuhango warimo bamwe mu banyamakuru bakorana na Kwizigira Claude mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), hari kandi abandi banyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye nka Mahoro Nasiri wa Flash Fm, Beinvenue Redemputus wa RBA, Jean Luc Ishimwe wa Radio/TV10 n’abandi.
Bategereje guhamya isezerano ryabo
Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana, imihango y’ubukwe yakomereje ku Gisozi kuri Romantic Garden ahabereye umuhango wo kwiyakira. Ni umuhango warimo Umuyobozi wa RBA, Arthur Asiimwe n’abandi bayobozi. Ni mu gihe Yvan Buravan uri mu bahanzi bagezweho yaririmbiye abageni.
Mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018 ni bwo hari habaye umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali. Ni umuhango waranzwe n’amarari ku musore no ku mugeni.
AMAFOTO YAFATIWE MU RUSENGERO:
Babisinyiye
Bafashe amafoto y'urwibutso
Umuhango wo kwiyakira:
Abageni bageze ahabereye umuhango wo kwiyakira
Ariane Uwimana wa RBA
Yvan Buravan yongereye ibyishimo by'abageni
Arthur Asiimwe Umuyobozi Mukuru wa RBA yari muri ubu bukwe
TANGA IGITECYEREZO