RFL
Kigali

Umunyamakuru Kwizigira Claude yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we bakundanye imyaka 15-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/07/2018 14:11
5


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nyakanga 2018 ni bwo Umunyamakuru Kwizigira Claude yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Umubyeyi Clarisse bamaranye imyaka 15 mu munyenga w’urukundo kugeza ubu.



Aba bombi bahamije isezerano ryo kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’Imana mu rusengero rwa Hope in Jesus Ministries ruherereye ku Gishushu mu mujyi wa Kigali.

Ni umuhango warimo bamwe mu banyamakuru bakorana na Kwizigira Claude mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), hari kandi abandi banyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye nka Mahoro Nasiri wa Flash Fm, Beinvenue Redemputus wa RBA, Jean Luc Ishimwe wa Radio/TV10 n’abandi.

bategereje

Bategereje guhamya isezerano ryabo

Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana, imihango y’ubukwe yakomereje ku Gisozi kuri Romantic Garden ahabereye umuhango wo kwiyakira. Ni umuhango warimo Umuyobozi wa RBA, Arthur Asiimwe n’abandi bayobozi. Ni mu gihe  Yvan Buravan uri mu bahanzi bagezweho yaririmbiye abageni.

Mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018 ni bwo hari habaye umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali. Ni umuhango waranzwe n’amarari ku musore no ku mugeni.

AMAFOTO YAFATIWE MU RUSENGERO:

mu rusengero

uruse

ababaherekeje

bwitabiriwe

basinye

Babisinyiye

babisinyiye

abanyamakuru

babi

ishimwe

jean

luc

ubukwe

Bafashe amafoto y'urwibutso

byari ibyishimo

yvan

abageni

abant

ni ihame

amafoto

urwibutso

 Umuhango wo kwiyakira:

abageni bageze

Abageni bageze ahabereye umuhango wo kwiyakira

bageze

RBA

BABY

UMUGENI

ARIANE

Ariane Uwimana wa RBA

rba

yvan

Yvan Buravan yongereye ibyishimo by'abageni

arthur

Arthur Asiimwe Umuyobozi Mukuru wa RBA yari muri ubu bukwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Musonera Epimaque5 years ago
    Ahwiiiiiiiii, turaruhutse ubu bukwe burarangiye, twari twararambiwe inkuru zabwo!buri munsi ni kwizigira n'umu copine we, ngo baciriye hasi bikandikwa, ngo kwizigira yagiye kwihagarika, bikandikwa, ngo umucopine we yamwandikiye message mukandika,.... sha byari bitugeze ahantu kabisa
  • ddd5 years ago
    Musonera aho kubifuriza ibyiza gusa uri kurambirwa gusa, none se uba ushaka ko bavuga bashwanye n'abarwana?urugo ruhire, n'umunsi mwabyaye abanyamakuru bazandike, nta kibazo mbibonamo
  • Mimi5 years ago
    Musonera nawe rwose..!! Urasetsa...!!!
  • 5 years ago
    Musonera nawe uri igitangaza wari warambiwe nukuri uzarambirwa uruhe none we ko nta yandi makuru baba bafite Reba nkahariya batweretse ariane uwimana ukira ngo twari tuyobewe ko bagenzi be bagomba kubutaha ahubwo twagize amahirwe ntibatwereka amasogisi yambaye nayo ngo bayakoreho inkuru
  • Habihirwe jemus3 years ago
    Turabifuriza kuzabyara hungu na kobwa murugo rwanyu





Inyarwanda BACKGROUND