RFL
Kigali

Umunyamakuru Antoinette Niyongira n’umukunzi we Patrick bageze kure imyiteguro y’ubukwe bwabo

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:12/10/2015 16:42
20


Umunyamakuru wa Radio 10 na TV10; Antoinette Niyongira ari mu myiteguro y’ubukwe bwe n’umukunzi we Kigenza Aimé Patrick, bakaba bazasoza umwaka wa 2015 bamaze gushinga urugo rushya nyuma y’ibirori by’ubukwe bwabo bizerekwa inshuti n’imiryango mu mpera z’ukwezi gutaha.



Tariki 21 z’ukwezi gutaha k’Ugushyingo, nibwo Kigenza Aimé Patrick azerekeza iwabo wa Antoinette Niyongira, akamusaba ndetse yamara kumwemererwa n’umuryango akamukwa, mu birori bizizihirizwa ahitwa mu Mudendezo mu karere ka Kicukiro gaherereye mu mujyi wa Kigali.

antoinette

antoinette

Antoinette Niyongira; yamenyekanye cyane ubwo yakoreraga Radio Isango Star mu kiganiro Sunday Night, ubu akorera Radio 10

Antoinette Niyongira; yamenyekanye cyane ubwo yakoreraga Radio Isango Star mu kiganiro Sunday Night, ubu akorera Radio 10

Nyuma yo gusaba no gukwa, tariki 28 Ugushyingo 2015, Antoinette na Patrick bazasezerana imbere y’Imana, ndetse banizihize ibirori by’ubukwe bwabo muri Green Hills, i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali ari naho abatumiwe muri ibi birori bazakirirwa, bagafatanya n’inshuti n’imiryango kwizihiza no kwishimira uyu munsi wabo udasanzwe.

Kigenza Aimé Patrick; umusore ugiye kurushingana n'umunyamakuru Antoinette Niyongira

Kigenza Aimé Patrick; umusore ugiye kurushingana n'umunyamakuru Antoinette Niyongira

Antoinette Niyongira na Aimé Patrick Kigenza bagiye kurushinga nyuma y’imyaka ine bamaze bakundana, muri Kanama umwaka ushize bakaba aribwo bagaragaje gahunda ihamye y’urukundo rwabo ubwo uyu musore Patrick Kigenza yambikaga umukunzi we Antoinette impeta y’urukundo imuhamiriza ko ari we mukobwa yahisemo ko bazabana akaramata (Fiancailles).

anto

Nyuma y'imyaka ine bakundana, bagiye kurushinga basezerane kuzabana akaramata

Nyuma y'imyaka ine bakundana, bagiye kurushinga basezerane kuzabana akaramata






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Nyagasani azabe hafi y'urugo rwabo
  • shemsa8 years ago
    turabashyigikiye bazabyare baheke
  • 8 years ago
    ntibarushinge kubwinyungu zamahera barushinge ku bwurukundo.
  • Oliver 8 years ago
    Cngrt muzagire urugo ruhire mubyare hungu na kobwa
  • 8 years ago
    Imana izabarinde muribyose natwe tubarinyuma
  • 8 years ago
    Amahirwe Gusaaa!
  • 8 years ago
    MBIFURIJE URUGO RUHIRE.
  • jasmin8 years ago
    mbifurije amahirwe masa muzabyare hungu n,akobwa
  • shema Martin8 years ago
    Good to have Patrick maried with such courageous and beautiful girl. He's been our good collegemate and good friend for a long time! Congz Pat &Antoinette and may Mighty God bless your love.
  • Yvette8 years ago
    Wawuu!!!!Paty am proud of you and be blessed
  • RICHARD8 years ago
    uyu mukobwa yitomboreye umusore mwiza kbs nubwo amuhenze bwose
  • cicy8 years ago
    i luv her so muc,she's so sweet and congs to her
  • 8 years ago
    Turabashyigikiye kandi turabakunda cyaneeee
  • Kamaro Dady8 years ago
    Aba bavandimwe Uwiteka abajye imbere , kandi bazagire ubukwe bwiza.
  • rudasingwa jules 8 years ago
    Imana ibabe Hafi mu myiteguro y'ubukwe kandi ibakomereze urukundo
  • eugene niyonkuru8 years ago
    imana yabarinze mumyaka 4 izagumye ibarinde kandi imana izabahe ibyo mwifuza byose
  • Kwitonda seraphine8 years ago
    May our God Almighty bless your love and your new family that you are about live together. Amata azahore ku ruhimbi,muzakire ababagana kuko umushyitsi ni umugisha iwawe.
  • NDAYISHIMIYE Jeanpaul8 years ago
    Kabisa uyu musore aguye ahashashe.
  • Shumbusho alain 8 years ago
    Imana izabane namwe murugo rwanyu muzahahe muronke muzabyare muheke
  • emelyne keza7 years ago
    muzabyare hungu nakobwa Imana izabarinde gutandukana





Inyarwanda BACKGROUND