Umunyamakuru wa Radio 10 na TV10; Antoinette Niyongira ari mu myiteguro y’ubukwe bwe n’umukunzi we Kigenza Aimé Patrick, bakaba bazasoza umwaka wa 2015 bamaze gushinga urugo rushya nyuma y’ibirori by’ubukwe bwabo bizerekwa inshuti n’imiryango mu mpera z’ukwezi gutaha.
Tariki 21 z’ukwezi gutaha k’Ugushyingo, nibwo Kigenza Aimé Patrick azerekeza iwabo wa Antoinette Niyongira, akamusaba ndetse yamara kumwemererwa n’umuryango akamukwa, mu birori bizizihirizwa ahitwa mu Mudendezo mu karere ka Kicukiro gaherereye mu mujyi wa Kigali.
Antoinette Niyongira; yamenyekanye cyane ubwo yakoreraga Radio Isango Star mu kiganiro Sunday Night, ubu akorera Radio 10
Nyuma yo gusaba no gukwa, tariki 28 Ugushyingo 2015, Antoinette na Patrick bazasezerana imbere y’Imana, ndetse banizihize ibirori by’ubukwe bwabo muri Green Hills, i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali ari naho abatumiwe muri ibi birori bazakirirwa, bagafatanya n’inshuti n’imiryango kwizihiza no kwishimira uyu munsi wabo udasanzwe.
Kigenza Aimé Patrick; umusore ugiye kurushingana n'umunyamakuru Antoinette Niyongira
Antoinette Niyongira na Aimé Patrick Kigenza bagiye kurushinga nyuma y’imyaka ine bamaze bakundana, muri Kanama umwaka ushize bakaba aribwo bagaragaje gahunda ihamye y’urukundo rwabo ubwo uyu musore Patrick Kigenza yambikaga umukunzi we Antoinette impeta y’urukundo imuhamiriza ko ari we mukobwa yahisemo ko bazabana akaramata (Fiancailles).
Nyuma y'imyaka ine bakundana, bagiye kurushinga basezerane kuzabana akaramata
TANGA IGITECYEREZO