RFL
Kigali

Umukinnyi wa filimi Chopra Priyanka n’ibitwenge byinshi yatunguye mugenzi we bakinana ku isabukuru ye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:15/11/2017 17:20
2


Umukinnyi wa filimi ukomoka mu gihugiu cy’u Buhinde wamamaye cyane muri filimi zitandukanye ndetse n’ibikorwa by’urukundo akora buri mwaka abifatanyije no kwita ku iterambere ry’abagore n’abakobwa, Chopra Priyanka yatunguye bikomeye mugenzi we bakinana ama filimi Russell Tovey utibukaga ko ejo wari umunsi we w’amavuko.



Mu mezi 12 ashize nibwo Chopra Priyanka w’imyaka 35 yahuye na Russell Tovey wujuje imyaka 36 ejo kuwa 2. Bahujwe na filimi bari gukinamo mu mujyi wa New York, baba inshuti magara ku buryo butangaje. Muri iyo filimi bari gukina ndetse banafatiraga amashusho ku munsi w’ejo, Priyanka aba akina nk’umukozi wa FBI uza guhinduka umukozi wa CIA. Yaje gutungura uyu mwongereza Russell ubwo yagendaga amwihisha inyuma anaseka cyane ariko Rassell we akayoberwa impamvu ndetse akanacyaha Priyanka amwereka ko ibyo ari gukora bitari muri iyo filimi.

Priyanka

Priyanka Chopra yakinaga aseka ariko Rassell we ntabyiteho akagira ngo ni ibisanzwe bye

Priyankaa

Byageze aho Rassell acyaha Priyanka amubuza gukomeza guseka kuko bitari biri mu byo bagombaga gukina muri filimi

Bidatinze bakiri gukina filimi, uyu mukobwa wigeze no kuba Nyampinga w’isi, Chopra Priyanka mu buryo bwatunguye bukanamushimisha cyane Rassell ukina ari MI-6 muri iyi filimi, yaje kumuhinguka imbere afite Umutsima wanditseho amagambo amwifuriza isabukuru nziza (Birthday Cake).

Priyanka

Priyanka yaje gutunguka imbere ya Rassell afite umutsima wanditseho amagambo amwifuriza Isabukuru nziza

Akimara kuyimugeza imbere yafatanyije na bagenzi be bari bari gukinana muri filimi n’abari bayiyoboye maze bahita batangira kumusiga imitako yo kuri uwo mutsima mu maso banamuririmbira bamwifuriza umunsi mwiza w’amavuko.

Chopra

 Chopra yahise atangira gusiga Rassell imitako y'umutsima mu maso na bagenzi be bafatanya kumuririmbira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ariko kuki mucishaho amakuru y abazungu aha?iyo mwe bacishaho ayanyu baberekana muri guhunga intambara,gisabiriza ku mihanda, mwambaye nabi,etc birinda kwerekana icyiza kuri mwe,ariko mwe byaranyobeye dore uko muberekana ibyiza buri gihe mubamamaza,nkaho mwakwamamaje bene wanyu,ko ntabona mishyiraho abanyarwanda cg abanyafurika bandi?aba ko nmntawe ushaka kubamenya ,kuki mubamamaza?mujye mureka gushyiraho abanyamahanga,wenda mwashyiraho abanyamerika birabura apana aba bazungu a.k.a pale people
  • john mugabo6 years ago
    wazakoze ikinyamakuru cyawe se niba bitakunyuze; ese ubundi uba ubisomera iki?





Inyarwanda BACKGROUND