Mu gihe benshi bemeza ko bamwe mu bahanzi bubu bahanga indirimbo zitagira ubutumwa, iyi ngingo nanone yagarutsweho na Rugamba Olivier umuhungu wa yakwigendera Rugamba Sipiriyani usaba abahanzi nyarwanda kujya bitondera ubutumwa bw’igihangano bakoze mbere yo kugishyira ahagaragara.
Ni mu muhango wabaye tariki 17 Kamena 2016 wo kwibuka abari abakuzi ba Minisiteri yari iy’urubyiruko n’amashyirahamwe(MIJEUMA) ndetse n’abari abafatanyabikorwa b’iyi Ministeri bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Uyu muhango waranzwe no kwibuka abari abahanzi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Hatanzwe ubuhamya no gusangira ijambo. Rugamba Olivier umwana wa Nyakwigendera Rugamba Cyprien yanenze cyane bimwe mu bihangano by’iki gihe aho usanga nta butumwa buzaramba bwubaka umuryango nyarwanda biba bifite.
Rugamba Olivier
Mu kiganiro na Inyarwanda.com,yagize “Abahanzi bagomba kujya babanza gutekereza cyane mbere yo guhanga indirimbo zabo kuko dukeneye indirimbo zizajya zigira umumaro igihe kirekire.“Rugamba Olivier yafashe urugero ku ndirimbo “Impinja ntizigapfe “ y’itsinda “Amasimbi n'amakombe” ryari riyobowe na nyakwigendera Rugamba Sipiriyani.Yemeje ko iyi ndirimbo imaze igihe kinini ariko ubutumwa ibumbatiye bukaba budasaza bukanifashishwa mu kubaka umuryango nyarwanda.
Uretse indirimbo z’aho hambere, Rugamba Olivier yatanze urugero ku ndirimbo z’abubu abona zifite ubutumwa buzaramba, atanga urugero ku ndirimbo 'Agakecuru kanjye' ya Kitoko avuga ko ari indirimbo ifite ubutumwa butazasaza. Yagize ati:
Nibyo mpora mvuga rwose, urugero umuntu waririmbye “Agakecuru Kanjye” (Kitoko).Iriya ndirimbo ifite ubutumwa bwagutse kandi bw’igihe kirekire kuko bishobora kuba yaravugaga umukobwa wakunda abandi bakamunenga ukababwira ko ntacyo bigutwaye.Ikindi bishobora no kuba ari akamoto ukoresha ushaka ubuzima bwa buri munsi kagutunze cyangwa se ikindi kintu cyawe kigutunze abantu bagaya”.
Uko niko urugendo rwo kwibuka byagenze
Nubwo uwo munsi hatanzwe ubutumwa bwafasha abahanzi nyarwanda ku bijyanye n'ubutumwa batambutsa mu bihangano byabo, bacye cyane nibo babashije kwitabira icyo gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.
TANGA IGITECYEREZO