RFL
Kigali

Eze Chris akomeje kuzamura ibendera ry'u Rwanda mu muziki wa Kenya-AMAFOTO&VIDEO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:12/09/2014 11:51
3


Mugabo John uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Eze Chris ni umusore w’umunyarwanda uri gukorera umuziki we mu gihugu cya Kenya, akaba akomeje kwigaragaza cyane mu ndirimbo z’ibirori, aho agenda afatanya n’abahanzi banyuranye bo muri iki gihugu.



Eze Chris amaze gukora indirimbo zinyuranye nka Irijoro (Tonight) yakoranye n’itsinda rya Batoz Family, Every body yakoze ku giti cye ndetse na Mwambie Ilete yakoranye n’umuraperi Louie kuri ubu bamaze no gufata amashusho yayo, ikaba izajya hanze mu minsi ya vuba.

Eze Chris

Eze Chris, umusore w'umunyarwanda ukorera umuziki we muri Kenya

Mu kiganiro kirambuye uyu musore w’imyaka 23 yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yatangiye amubaza uburyo yaje kwinjira mu muziki wa Kenya, igihugu gisanzwe kizwiho kuba gikomeye mu muziki muri aka karere maze amusubiza ati:

Eze Chris

“umuziki nawutangiye mu mwaka wa 2013 mu kwezi kwa 10 ubwo nahuraga na Robatoz nk’inshuti isanzwe ntaziko ari producer ndetse afite studio gusa nyuma nza kumenya ko ari umuraperi mubaza umuntu umukorera indirimbo ambwira ko azikorera ndetse afite studio ye musaba ko nazasura studio ampa karibu ngezeyo turaganira mubwira ko nanjye ndi umuhanzi ndetse mfite n’ibihangano byanjye ansaba kumuha freestyle ndabikora ambwira ko ndimo umuririmbyi mwiza ndetse ansaba ko twakorana ndemera nibwo nakoraga indirimbo yanjye ya mbere yitwa IRIJORO (TONIGHT ) muri studio ya Batoz music nyikorana na Robatoz wayinkoreye hamwe n’abasore be bafatanyije itsinda rya Batoz Family CHILLY V na SHADIMPOLS nyuma yaho tuyikorera video, uko niko natangiye umuziki kugeza ubu ndacyakorana nawe.”

REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO IRIJORO:


Inyarwanda.com: ubuse umwaka umaze muri Kenya ukora umuziki umaze kugera ku bihe bikorwa?

Eze Chris: ok mu muziki sindagera kuri byinshi gusa muri bike maze kugeraho maze guhura na bamwe muba star ba hano muri kenya nka JAGUAR n’abandi… ndetse maze gusura studios zimwe zikomeye haho muri kenya nka Main switch na Ogopa ndetse nkaba nteganya gukorana nabo mu minsi iri imbere.

Eze Chris

Eze Chris na Louie mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo Mwambie Ilete bakoranye

Indirimbo maze gukora ni 5 harimo ebyiri zanye EVERYBODY na IRIJORO (TONIGHT ) nakoranye na Batoz family, LIFE CHAFU nakoranye na Robatoz, we are party nakoranye na TONY B, ndetse indi iherutse ni MWAMBIE ILETE nakoranye na LOUIE ikaba yarakorewe video tariki 7 z’ukwa cyenda mu minsi irimbere izaba iri hanze, izaba ari video ya kabiri nkoze nyuma ya IRIJORO ndetse muri uku kwa 10 nzakora video ya EVERYBODY.

Eze Chris

Aba bose bazagaragara mu mashusho y'indirimbo Mwambie Ilete

Maze kwitabira ibitaramo bitandukanye gusa sindajya hanze ya Nairobi, maze gukora interviews zitari nyinshi gusa maze kujya ku maradiyo akomeye nka KBC aho nitabiriye ikiganiro TOP MASHARIKI gikorwa n'umunyamakuru Mwinyi kazungu , izindi ni radio zumvikana kenya gusa, n’ibindi…

REBA AGACE GATO KU MASHUSHO YA MWAMBIE ILETE IZAGERA HANZE VUBA AHA:

Inyarwanda.com: Umaze kutubwira aho ugeze kugeza ubu, imbere yawe urateganya iki?

Eze Chris: Mu minsi iri imbere cg se ahazaza ndateganye gukora cyane ndetse nkaba nanakorana n'abahanzi batandukanye mu buryo bwo kwagura umuziki wanjye kuko inzozi zanye nibona hakurya ya Africa kandi nifuza kugera kure yaha ndigukorera. Nteganya gushaka inzu y’umuziki nakorana nayo hano muri kenya ikomeye mu minsi iri imbere, kandi nk’uko nabivuze hejuru mfite video shoot y'indirimbo EVERYBODY mu kwa 10 ndetse kaba mfite indi ndirimbo nshya muri studio izasohoka vuba aha, nteganya no kuza mu Rwanda nkaba nagira zimwe mu ndirimbo mpakorera n’ibindi bikorwa byinshi nteganya…

Eze Chris ashobora kuba ari undi muhanzi ugiye kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mahanga nka ba Corneille, Jali,…

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yackoda9 years ago
    amahoro bro!ni mugabo john a.k.a.eze chris muri g.s Rilima tukuzi nka TONTO terimbere musaza
  • janet9 years ago
    Courage Tonto, komereza aho... i just saw it. bless u
  • 9 years ago
    NTITUMUZI HANO NAIROBI MENYA AZIKORERA AHO BITA ISHAGO,NUKUVU MUCYARO.





Inyarwanda BACKGROUND