RFL
Kigali

Umuhanzi nyawe uzegukana Primus Guma Guma Super Star ya 5 arazwi kandi abifitiye ubushobozi kurusha abandi - UBUSESENGUZI

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/03/2015 14:53
45


Nibyo koko, ababurana ari babiri byanze bikunze umwe muri bo aba yigiza nkana nk’uko abanyarwanda babivuga.Ni ku nshuro ya Gatanu abahanzi bakomeye mu Rwanda bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rihatse ayandi muri muzika nyarwanda.



Kuri iyi nshuro hagiye hagaragaramo impinduka nyinshi zituma ibintu birushaho kuzamo umucyo ariko kandi ibi bigendana no gutuma bishobora korohera buri wese kumenya umuhanzi ufite ubushobozi bwo kuzegukana iri rushanwa nyuma ya Tom Close, King James, Riderman na Jay Polly baryegukanye mu myaka ine ishize.

Ubwo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryatangiraga, ibyagenderwagaho hagaragazwa umuhanzi wa mbere byari birimo urujijo ku buryo ndetse abanyarwanda batizeraga neza ibishingirwaho. Kugirango umuhanzi abe ku isonga ni uko yabaga akunzwe cyane n’abafana bikagaragarira mu kuba ariwe batoye cyane binyuze kuri sms.Nyamara ubu buryo bwaje gukemangwa cyane nyuma yahoo bigaragariye ko bamwe mu bahanzi bamaramaje mu kwitoresha ndetse bikaza kugaragara byatumye irushanwa ribatizwa Primus Gura Gura Super Star.

GUMA GUMA 

Ku nshuro ya mbere Tom Close niwe waje kwegukana iri rushanwa, abafana bamwe  ntibabyemera babigaragaza bivurumbagatanya bagatera intosho kuri stage(ku rubyiniro), ibyari ibirori birangira nabi ndetse Tom Close ntiyabona uburyo yishimana n’abafana be bari bamushyigikiye.

Aha ntabwo twajyaho ngo twemeza ko Tom Close atarakwiye iki gihembo kuko nyine niwe wari warushije bagenzi be bose gutorwa cyane cyangwa kwitoresha kuko, n’ubwo ariwe watatswe cyane siwe wenyine wari wayobotse iyi nzira ahubwo we na bagenzi be bari baje mu b’imbere hagiye hagaragara ibimenyetso bigaragaza ko bitoresheje ariko nyine Tom Close abaza imbere.

Umwaka wakurikiye nawo ntabwo wari utandukanye cyane n’umwaka wabanje kuko igihembo King James nawe yegukanye cyahataniwe abahanzi basabwa kugaragarizwa urukundo n’abafana babo babatora kuri sms, Muri iryo rushanwa hadutse inyito y’ijambo ‘Kata’ nyuma y’uko abahanzi bakomeye bizwi neza ko bafite abafana kandi babaga banyeganyeje imbaga basigaye maze abahanzi bari bashya muri aya marushanwa nka Young Grace agakomeza kugeza muri bane ba mbere, mu gihe amazina akomeye nka Riderman, Urban boyz, Bull Dogg bari barasezerewe.

king james

Ibi EAP na Bralirwa basanzwe bafatanya gutegura aya marushanwa bamaze kubibona bahinduye imiterere y’irushanwa, noneho ku nshuro ya gatatu hagaragaramo bwa mbere ikipe y’akanama nkemurampaka. Kidumu, Aron Tunga na Might Popo akaba aribo bari bagize iyi kipe. Akanama nkemurampaka kuri iyo nshuro katangiye gukora mu bitaramobine bya Live kakabishingiraho gatanga amanota y’uburyo buri muhanzi yitwara byaba mu gushimisha abafana, ubuhanga bwe ku rubyiniro ndetse n’imyitwarire muri rusange.

Aha, byagaragaye ko irushanwa ryahindutse, maze umwanya abahanzi bataga biruka mu ducentre dukandukanye no mu masoko bitoresha, barabigabanya ahubwo bashyira ingufu cyane mu kwita mu kuririmba neza live no gushimisha abafana babo. Gusa bamwe bize andi mayeri mashya yo kugura abafana babafasha kugargariza akanama nkemurampaka ko bakunzwe mu gihe barimo kuririmba, n’ubwo abafana baguzwe n’ubundi batarushaga integer abafana nyabo bishimiye umuhanzi runaka.

Riderman

Riderman uburyo yari ashyigikiwe cyane n'abafana muri PGGSS3 byamuhesheke kweguka iri rushanwa

Kuri iyo nshuro ya gatatu nibwo umuraperi Riderman nyuma yo kurangiza amarushanwa bigaraga ko ariwe muhanzi wari wishimiwe cyane hirya no hino aho ibi bitaramo byanyuze, yaje kwegukana iri rushanwa, bamwe bati iyo abakemurampaka bazamo na mbere hose ntibyari gutwara imyaka itatu uyu muraperi ataregukana iki gihembo.Muri uwo mwaka n’ubwo naho hatabuze ibyo kunenga ariko Riderman yemeranyijweho na benshi mu bakunzi b’umuziki nyarwanda nk’uwari ukwiye icyo gihembo ku bw’ubushobozi yagaragaje.

Umwaka wakurikiyeho ubu buryo(Systeme), nibwo bwongeye gukoreshwa ndetse nabwo bigaragara ko Jay Polly wegukanye iri rushanwa ku nshuro ya 4 nawe yari ntashidikanywaho. Maze ibyo akanama nkemurampaka kari karimo Aimable Kubana hamwe na Mc Lion Imanzi na Tonzi bari bajemo ku nshuro ya mbere byemeranywaho na benshi, kandi aha ho by’umwihariko nibwo bwa mbere bari batondekanyije abahanzi uko bitwaye kuva kuwa mbere kugeza kuwa 10.

Jay Polly

Jay Polly nawe yatwaye Guma Guma nyuma yo kugaragaza igikundiro cyo ku rwego rwo hejuru, akanama nkemurampaka kakabishingiraho kamuha amanota akwiriye

Tubibutse ko aha kanama nkemurampaka kari kihariye 80% by’amanota yose ashingirwaho naho amanota y’abafana binyuze kuri sms asigarana 20% gusa. Kuba akanama nkemurampaka karazaga gutanga amanota mu bitaramo bine gusa bya nyuma bya live, bamwe mu bahanzi bagaragazaga ko batanyuzwe, urugero ni nka Senderi International Hit wakunze kuvuga ko mu bitaramo byinshi bya playback yabaga ariwe wabaye uwa mbere ariko ntibishingirweho.

Impinduka z’uyu mwaka ziha ikizere benshi, ndetse zitanga ishusho nyayo y’umuhanzi uzegukana iri rushanwa

Umuhanzi uzegukana iri rushanwa ku nshuro ya gatanu ntabwo ari umuhanzi witoresheje cyane kuri sms, ntabwo azaba ari umuhanzi waguze abafana bo kujijisha akanama nkemurampaka ko akunzwe ndetse kandi ntabwo ari umuhanzi uzaba ugaruka cyane mu itangazamakuru ku bw’utuntu n’utundi agenda agaragaza aho agiye hose.

pggss5

Akanama nkemurampaka kaba gakurikiraniye hafi, abakagize bararanganya amaso hirya no hino mu bafana bareba uburyo buri muhanzi ashimisha abafana

Tubanze tubibutse ko itandukaniro rikomeye hagati ya Primus Guma Guma Super Star ya 5 n’imyaka yashize ariko ko kuri iyi nshuro ubu akanama nkemurampaka katangiranye n’abahanzi kabakurikira ku gitaramo cya mbere bakoze i Rusizi kugeza ku gitaramo cya 17 bazakora aho bagenda babaha amanota bakurikije uko buri wese yitwara.

Nyuma y’imyaka ibiri aka kanama nkemurampaka gakora aho kagira uruhare mu guhitamo abahanzi ba nyuma ntakuka binjira mu irushanwa bitewe n’uko bitwara mu gitaramo cya live, ndetse bakanagaragaza uko barushanywije ku mpera z’irushanwa. Kuva katangira imirimo yako ntabwo karanengwa n’abakunzi b’umuziki dore ko nko mu bahanzi 10 binjije muri iri rushanwa wasangaga bavugwaho rumwe, baha Jay Polly na Riderman igikombe nabyo byahurijweho na benshi bituma bakagirira ikizerecyo gukemura neza impaka bakagaragaza ukunzwe kurusha abandi kurusha uburyo bwari bwagaragaye mu marushanwa abiri ya mbere.

Muri uyu mwaka akanama nkemurampaka kazaba gafite nk'ibisanzwe 80% akarusho nk'uko twabivuze bakazakurikirana abahanzi kuva ku munsi wa mbere kugeza irushanwa rirangiye. Abafana bo bahariwe 20% yo guha amahirwe umuhanzi bakunda binyuze kuri sms.

pggss5

Abafana batari abakodeshanyo iturufu ya mbere

Birumvikana ko abahanzi bagomba gushyira imbaraga mu byo basabwa n'irushanwa bizashingirwaho n'akanama nkemurampaka mu kubaha amanota, kurusha uko bashakishiriza mu gushaka amanota ya sms mu gihe nyamara bigaragara ko afite amanota make, ikindi ni uko bamwe mu bahanzi bari basanzwe bafite umuco wo gukodesha abafana nabo bishobora kutaborohera gukodesha abafana bo kuzengurukana mu bitaramo 17 bizaba birimo abakemurampaka ndetse banabafatiye imyanzuro ikakaye.

Mu gutanga amanota nk’uko twabitangarijwe na Aimable Twahirwa uhagarariye akanama nkemurampaka, ngo amanota menshi abahanzi bazaba bakorera nayo gutarama bagashimisha abafana, dore ko uburyo buri muhanzi ashimisha abafana bizaba bifite nk’ibisanzwe 50%, naho uburyo bagaragaza impano n’ubuhanga bwabo mu miririmbire bazaba babitangira manota 20%, uburyo bigaragaza ku rubyiniro(Stage management) byo bifite nabyo bifite 20% mu gihe 10% bayatanga ku myitwarire y’umuhanzi(Discipline).

Aimable Twahirwa ubwo yavugaga cyane ku byo bazashingiraho batanga amanota, yagarutse kuri bamwe mu bahanzi bitwaza abafana, avuga ko bashatse babireka kuko aho kubaha amahirwe ahubwo bashobora kuyabambura.

Ati “ Amanota menshi ari ku buryo umuhanzi akunzwe iyo ari imbere y’abafana be abataramiye.Ntabwo iyo turi hariya tuba dushaka abantu basa nkabishyuwe, basa nkabaherekeje, ugasanga umufana ari kureba igitaramo nyamara amaze umwanya wose acecetse ategereje umuntu we ngo abone kwishimira umuziki, tumaze kubibona kenshi,rero ibyo bintu ntabwo tujya tubibara.Umuntu ukunzwe ubibona kubera ko bigaragara ko yishimiwe kandi cyane cyane yishimirwa kuberako akoze ibintu byiza ku rubyiniro, umuntu ashobora kuba atari nawe uri mu mitwe y’abantu ukurikije n’ukuntu biba bigaragara muri media(itangazamakuru),ariko byose bigaragarira kuri terrain(Aho ibitaramo nyirizina bibera).So, Popularite ifite amanota menshi, uburyo uhuza n’abafana baje mu gitaramo. Umuntu yaririmba indirimbo akayiririmbana n’abafana.”

pgggs

Abaraperi Riderman na Jay Polly baheruka kwegukana Guma Guma ebyiri ziheruka, batanze ishusho nyayo y'ibisigaye bishingirwaho hemezwa umuhanzi ukwiye iki gihembo

Hamwe n’ibi byose twakwanzura twemeza ko umuhanzi uzegukana iri rushanwa ari umuhanzi bizaba byagaragariye buri wese ko ariwe wanikiriye abandi mu guhagurutsa no gushimisha imbaga y’abafana,akaba umuhanzi ufite impano y’umuziki kandi uzi kuyobora urubyiniro(performance), hejuru y’ibyo akazaba yanagaragaje imyitwarire myiza(discipline).Uyu muhanzi agomva kuva mu bahanzi 10 barimo bahatanira iri rushanwa, ni ukuvuga hagati ya Knowless, Bull Dogg, Bruce Melody, Dream Boys, Rafiki, Active, Jules Sentore, Senderi, Paccy na TNP.

Aba bahanzi bose bafite ibi twagarutseho hejuru ariko buri umwe afite umwihariko we ndetse hari urusha abandi mu bizagenderwaho byose muri rusange ari nacyo azishingikiriza kugirango yinjire mu mateka nk’umuhanzi wa 5 wegukanye Primus Guma Guma Super Star ya 5.

Ese wowe ubona ari uwuhe muhanzi wujuje ibi bizagenderwaho byose?

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dany9 years ago
    Ugomba kuyegukana ni KNOWLESS!!!
  • 9 years ago
    mami
  • the petros9 years ago
    the winner of PGGSS is senderi international hit,tuff hit, havard, three D!!!!!!!!
  • Smith 9 years ago
    melody Bruce
  • 9 years ago
    Bruce melody
  • Gilbert 9 years ago
    Bruce melodie
  • 9 years ago
    Tuff hit
  • gakuru daulla9 years ago
    bruce melodie
  • JADO9 years ago
    Nta wundi ni knowless umwana w'umukobwa ufite indirimbo zifite inyjana kandi zisobanutse.
  • Kalisa9 years ago
    Butera knowless
  • 9 years ago
    mwitondere umusore witwa Bruce Melody nubwo hari abavuga Knowless ariko nabonye bruce ari kwitwara neza nkurikije nuko yigaragaje ubushize
  • kami9 years ago
    knowlessssssssssssssssssssssssssssssss
  • arlette9 years ago
    Oooh?the powerful crue vcz Dreaboyzz
  • kety9 years ago
    knowless
  • kevin kabanda9 years ago
    butera knowless iyi arayikwiye kdi yarayikoreye pe
  • lucie9 years ago
    rwose ni knowless
  • keza9 years ago
    ntawundi atari butera umwamikazi wamuzika
  • Oscar9 years ago
    Njye mbona ari Knowless rwosee aragikwiye arabishoboye
  • poiy9 years ago
    niya hit ingwe yumujyi
  • kasyuri9 years ago
    hit oyeeeeeeee ntakoo utagize igihe niki





Inyarwanda BACKGROUND