RFL
Kigali

Mentor Africa nyuma yo kuririmba indirimbo zo mu gishinwa agahembwa, yatangiye guhanga kuri Afurika

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:1/10/2016 19:25
0


Mentor Africa ni umwe mu bahanzi nyarwanda utamenyerewe cyane muri muzika nyarwanda cyane ko adakunze kuririmba indirimbo ziri mururimi rw’ikinyarwanda. Uyu muhanzi wakunze kwibera mu gihugu cy’u Bushinwa yakoze indirimbo iri mu rurimi rw’igishinwa akanayihemberwa, ubu yakajije umurego aho yatangiye kuririmba indirimbo zivuga kuri Afurika.



Mentor ukunze kuba mu gihugu cy’u Bushinwa, ubu uri kubarizwa hano mu Rwanda ni umwe mu bahanzi bazwi muri icyo gihugu bitewe n'indirimbo ziri mu rurimi rwabo yagiye aririmba bigashimisha abashyinwa batari bacye. Ibi byanatumye ahabwa umudari w’ishimwe kubera imwe mu ndirimbo yakoze mu rurimi rw'igishinwa igakundwa cyane.

Uyu muhanzi wanasubiranyemo indiribo Simbi na Mavenge Soudi kuri ubu aratangazako mu kiganiro na Inyarwanda.com yavuze ko yifuza gukora indirimbo ahanini zivuga ku buzima bw’abanyafurika, amateka yabo ndetse no kugaragaza umuco wa Afurika.

Umuhanzi Mentor Africa wifuza gutanga ubutumwa kuri Afurika

Iki gitekerezo nkuko yabitangarije Inyarwanda.com yakigize nyuma yaho abaniye n’abazungu batandukanye akabona uburyo abenshi bafata Afurika mu buryo butari bwo, bituma yifuza kubinyuza mu ijwi ry’ubuhanzi kugira ngo abonereho uburyo agaragaza ishusho y’Afurika n'itandukaniro ryayo n'uko abanyamahanga batekereza kuri uyu mugabane. Akomeza yemeza agira ati:

Muri make ni ukurema icyizere mu banyafurika mbereka ko natwe dushoboye tukigirira icyizere tukareka inzangano tukunga ubumwe tugashyigikirana kuko ari byo bizaduha gutsinda imitekerereze mibi bamwe na bamwe bajya batekereza kuri Afurika.”

Tumubajije niba azakomeza iyi njyana ya kinyafurika, agakomeza no kuririmba kuririmba mu zindi ndimi yadusubije ko azakomeza kuririmba izi ndirimbo za Afurika. Gukoresha izindi ndimi cyane kurusha uko aririmba mu Kinyarwanda asanga aribwo azabasha gutambutsa ubutumwa afite bukumvwa na benshi mu banyamahanga yifuza ko bugeraho, ariko agateganya no kuzakora indirimbo zimwe na zimwe mu rurimi  rw’ikinyarwanda.

Reba zimwe mu ndirimbo za Mentor Africa hano  







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND