RFL
Kigali

Umuhanzi Lucky yabuze izina yita umwana we kuko badasa-Reba amashusho

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/03/2015 14:08
1


Umuhanzi Habimana Hyadema wahoze akoresha izina ry’ubuhanzi rya LuckJo ariko kuri ubu akaba yamaze kurihindura akitwa Lucky nyuma yo kubisabwa n’abakunzi be, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yitwa “Ntidusa” ikubiyemo ubutumwa bushishikariza abari n’abategarugori kwirinda guca inyuma abakunzi babo.



Muri iyi ndirimbo “Ntidusa” y’umuhanzi Lucky avugamo ko yabyaye umwana badasa kuko yavutse ari umuzungu mu gihe we n’umugore we ari abirabura, bikamutera kubura izina yakwita uwo mwanawe. Aho niho Lucky ahera avuga ati “Ko nta wera wigeze iwanyu,nta n’uwigeze iwacu,nsobanurira umbwire ukuri kuko njye mbona tudasa.”

Lucky akomeza asaba umugore we kumufasha akamusobanurira inkomoko y’umwana wabo kugirango abone izina amwita hagati ya Cung Chang(umushinwa),Micheal(umunyamerika),Fenelandol(umunyesipanye)na Zamubandi niba ari umunyarwanda.

Umuhanzi Lucky

Umuhanzi Lucky mu mpanuro ku b'igitsinagore abasaba kwirinda gusa inyuma abakunzi babo

Amashusho y’iyi ndirimbo “Ntidusa” ya Lucky iri mu njyana ya Raggae   yakorewe muri Afrifame Pictures, Studio ya Inyarwanda Ltd mu gihe amajwi yayo yakozwe na Producer Jimmy wo muri Celebrity Music.

Umuhanzi Lucky ni umusore umaze kugeza indirimbo 9 harimo 2 zigaragaza amashusho arizo Ntidusa na Ndagukumbuye. Kuririmba ku giti cye yabitangiye muri Kanama 2011 nyuma yo kwitwara neza mu irushanwaTalent Detection ritegurwa na Mr Skizzy.

Muri gahunda za hafi Lucky afite mu buhanzi bwe ni ugukora amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Burundu” yakozwe na Fazzo Big Pro ndetse akaba yemeza ko gukorana na Fazzo byamurutiye inzozi yari afite zo gukorerwa indirimbo na Lick Lick kuko icyo yari kumukuraho yakiboneye kuri Fazzo.

Reba hano hepfo indirimbo Ntidusa ya Lucky

 

Gideon N.M






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cyprien Kayihura9 years ago
    KBS YABIGEZEHO NI NGOBWA KUBWIRA ABARI BACU ICYI NICYO GIHE PE! KDI MWIFURIJE KUGERA KURE ABIFASHIJWEMO NI UWITEKA IMANA YE!





Inyarwanda BACKGROUND