Daniel Ngarukiye, umuhanzi nyarwanda ubarizwa mu itsinda rya Gakondo akanaba umwe mu bazwiho ubuhanga buhanitse mu gukirigita inanga, amaze ukwezi abyaranye imfura ye n’umugore ukomoka mu gihugu cya Romania baherutse gusezerana kubana byemewe n’amategeko.
Kuwa Kabiri tariki 22 Ukuboza 2015, nibwo Daniel Ngarukiye n’uyu mukunzi we basezeranye kubana mu buryo bwemewe n’amategeko , imihango yo gusezerana ikaba yarabereye mu gihugu cya Romania giherereye ku mugabane w’u Burayi, uyu mugabo akaba ari naho amaze igihe yibanira n’uyu mugore we. Uyu mugore wa Daniel Ngarukiye yitwa Lavinia Orac.
Daniel Ngarukiye n'umugore we ukomoka muri Romania basezeranye imbere y'amategeko mu kwezi k'Ukuboza 2015
Nyuma yo gusezerana mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, tariki 18 Gashyantare 2016 nibwo bibarutse umwana w’umukobwa nk’uko uyu muhanzi yabishimangiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, anashimangira ko kugeza ubu umwana na nyina bameze neza nta kibazo, nawe ubwe akaba akomeje kuryoherwa no kwitwa umugabo mu rugo ndetse akaba n’umubyeyi.
Daniel Ngarukiye n'umwana we w'umukobwa aherutse kwibaruka
Daniel Ngarukiye yabwiye Inyarwanda.com ko ari mu byishimo bihambaye nyuma yo kwibaruka imfura ye yamaze no kwita amazina ya Inyamibwa Mary, akaba ateganya kuzamuzana mu Rwanda hamwe na nyina bakaramutsa inshuti n’umuryango we, gusa akaba ataramenya neza amatariki azabasha kuzanira umwana we ngo agere bwa mbere ku butaka se yavukiyeho akanabukuriraho.
REBA HANO INDIRIMBO "NDABAKUMBUYE" YA DANIEL NGARUKIYE:
TANGA IGITECYEREZO