RFL
Kigali

Umu DJ umwe rukumbi w’umunyarwanda ni we uzitabira Silent Disco muri Uganda

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:28/12/2017 18:17
0


Mu Rwanda kimwe n’ahandi henshi hatandukanye ku isi muri izi mpera z’umwaka hari gutegurwa ibitaramo byo gushimisha abantu. Ni muri urwo rwego i Kampala muri Uganda hateguwe igitaramo cyizwe nka Silent Disco kiba abantu bambaye ama ecouteur bakavangirwa umuziki utandukanye.



Iki gitaramo kikaba cyarabaye mu Rwanda kuri Noheli tariki 25 Ukuboza 2017, naho i Kampala kikaba kizaba kuri Bonane tariki ya 1 Mutarama 2018. Umwe mu bavanga imiziki bamaze kubaka izina mu Rwanda akaba umunyamakuru n’umushyushyarugamba, DJ Phil Peter ni we munyarwanda gusa uzagaragara muri ibi birori nk'uzaba arimo kuvangavanga imiziki.

Phil Peter

DJ Phil Peter umunyarwanda uzagaragara muri iki gitaramo muri Uganda 

Inyarwanda.com yabajije DJ Phil Peter iby’iki gitaramo adusubiza muri ubu buryo “Natumiwe i Kampala mu gitaramo cyo gusoza umwaka kizagaragaramo aba djs bakomeye muri East Africa. Kizabera ahitwa Atmosphere hakunze kubera ibitaramo binini. Ni igitaramo kizaba kiri mu buryo bwo kuvanga imiziki abantu bambaye Ecouteur ‘Silent Disco"

Yakomeje atubwira icyo abanyarwanda baba i Kampala ndetse n'abagande muri rusange bakwiriye kwitegura. Yagize ati:"Bitegure kubashimisha yaba ari ibigezweho, kubakumbuza ibyo bigeze gucamo! Just kwirekura tugasozanya umwaka mu mahoro twerekana ko twishimanye nk'abavandimwe..." N'ubwo atari ubwa mbere Phil Peter atumiwe i Bugande, ashimishwa no kuba ajyanwa no gutaramira abahatuye.

Phil Peter

DJ Phil Peter azataramira abazitabira 'Silent Disco' mu mujyi wa Kampala

Mu gushaka kumenya impamvu mu ba Djz bose baba mu Rwanda, Phil Peter ari we gusa bahisemo ngo age muri iki gitaramo yasubije ko nawe atabizi ariko atekerezako ari igihe cye cyari kigeze. Icyo twakongeraho kandi ni uko ibi bigaragaza ubuhanga bw’umuntu n’uburyo ibikorwa bye bikunzwe kandi byivugira kuko iyi ari indi ntambwe iba itewe.

Phil Peter

Abandi ba Djz n'ibyamamare bizagaragara muri 'Silent Disco'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND