RFL
Kigali

U Bufaransa: Umuhanzi French rapper arashinjwa ivanguraruhu

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:28/09/2018 15:08
1


Nick Conrad, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya French Rapper arashinjwa irondaruhu no gukwirakwiza urwango mu bakunzi b’umuziki. Ni nyuma yo gushyira hanze indirimbo ihamagarira kwica abazungu.



French rapper ukorera umuziki we mu gihugu cy’ubufarans yatangiye gukorwaho ipererza ku byaba by’irondaruhu ndetse no kubiba urwango rw’abafite uruhu rwera bazwi nk’abazungu.Ni nyuma yo gusohora amajwi n’amashusho y’indirimbo aheruka gushyira hanze   "Pendre les blancs" ("Hang the whites"),kwica abazungu ubamanitse.

Amwe mu magambo ari muri iyi ndirimbo agira ati”najya mu ishuri ry’inshuke nkica abana b’abazungu,nkabafata vuba nkica n’ababyeyi babo ,ngashimisha abana b’abirabura  bo mu myaka yose,abato n’abakuru “

Minisitri Gerard Collomb ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu cy’ubufaransa yamaganiye kure iyi ndirimbo ,yemeza ko hari icyo leta igiye gukora .yagize ati”"By’ubwihariko iyo uririmba mu njyana ya rap ,abagukurikirana benshi ni urubyiruko,ndetse ibyo bumvise bikabagumamo,bikarangira twiyiciye igihugu hakiri kare”

Hagati aho umuhanzi French rapper yamahanye ibyo aregwa avuga ko yahisemo gucurika ubutumwa burimo akabwerekeza ku bafite uruhu rwera ,ashaka kuvuga ku rwango rufitiwe abirabura ,bityo akemeza ko ahubwo ubutumwa ashaka gutanga ar’ukubaka amahoro n’urukundo hagati y’abirabura n’abazungu.

Hagati aho abanyamategeko bishyize hamwe barwanya irondaruhu batangaje ko bamaze gushyiraho uzabunganira mu mategeko kuri iki kirego barega French rapper.

Src: Euronews






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Uwo ni umufaransa uvuga ngo bikarangira biyiciye igihugu hakiri kare?hahhhh abo bagome kp bajya kwica abandi?sibo bakoze jenoside yakorewe abatutsi?abo bafaransa nizo nterahamwe za mbere naho izi z aba...zabigiyeho nyine ziratumara.yewega umuzungu si umwera si abera ntimugapfobye ibara ry amata nta soni?abo basa iroza tubita iroza cg pale race ntabyo kwera ntaho babikura.kandi mwibukeko umuco wacu icyera ni ugusobanura ikintu gitunganye kandi bo urabona ko babaye satani z isi;naho igisa umweru ni igisa umweru nyine si igisa iroza,abo bazungu rero bariyanga bikabatera kwiyita izina ry uruhu badafite.they are not white, but pink.





Inyarwanda BACKGROUND