RFL
Kigali

Twaganiriye na Safi Madiba n’umukobwa wamusanze ku rubyiniro akamukurikira no mu modoka arira amarira y’urukundo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/03/2018 10:39
5


Ku wa 23 Werurwe 2018 mu mujyi wa Musanze habereye igitaramo cyo kumurika The Mane ku mugaragaro, iki ni igitaramo cyatumiwemo umuhanzi wo muri Tanzania Harmonize,ubwo Safi Madiba yajyaga ku rubyiniro umwe mu bafana be yamweretse urukundo rukomeye amusanga kurubyiniro mu marira menshi ndetse anamuherekeza mu modoka.



Nyuma yuko uyu muhanzi avuye ku rubyiniro umukobwa akamusanga mumodoka twabegereye bose baduha ikiganiro kirambuye, aha Safi Madiba akaba yashimiye uyu mufana ndetse amubwira ko amukunda, uyu muhanzi yatangaje ko ari iby’agaciro kugira abafana nk’abangaba ariko nanone atangaza ko ibanga rye ari ugukora ibihangano areba abakunzi b’umuziki atireba ku giti cye.

safi madibaUyu mukobwa wipfutse mu maso niwe wasanze Safi ku rubyiniro asuka amarira bikomeye

Uyu mufana we yatangarije Inyarwanda.com ko akunda Safi Madiba uyu akaba yaratangiye kumukunda kuva akiri muri Urban Boys, indirimbo uyu muhanzi aririmbamo uyu mufana akunda kurusha izindi ikaba iyitwa ‘Reka Mpfukame’ iyi ikaba indirimbo Safi yaririmbyemo akiri muri Urban Boys. Uyu mufana abajijwe icyo yasaba Safi muri ako kanya yatangaje ko amushimira ko ibyo yamusabye yabimuhaye harimo kumusuhuza ndetse no kumuryamaho.

safi madibaHanze Safi Madiba yasanze indi nkumi nayo yafashwe namarira y'urukundo

Safi Madiba ni umwe mu bahanzi bahoze bagize itsinda rya Urban Boys ariko ubu akaba yararyikuyemo atangira kuririmba ku giti cye kuri ubu akaba ari kubarizwa mu nzu ya The Mane aho ahuriye na Marina bose bagafashwa bya hafi na Bad Rama umushoramari umaze iminsi yinjiye muri muzika y’u Rwanda.  

UMVA HANO IKI KIGANIRO TWAGIRANYE NA SAFI MADIBA KIMWE N'UMUFANA WASUTSE AMARIRA UBWO YAMUSANGAGA KU RUBYINIRO

REBA UKO BYARI BYIFASHE UBWO UYU MUKOBWA YASANGAGA SAFI MADIBA KU RUBYINIRO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HABINEZA Enock6 years ago
    Murasobanutse
  • francine6 years ago
    ase mwajya mureka kubushe abanyarwanda umushoramari baadrama yakurahe ama franga ahubwo wavuze ko ari umukozi wasafi harubiyobewe ko the mane ari ya Judith bakaba barabyiriye umugabo wacuruzaga imyenda ngo ni baadrama
  • peter6 years ago
    izo nindayi ziba zishaka kumwiba
  • Kabwana6 years ago
    Iyo ni imi heads.
  • 6 years ago
    ahhaa abakobwa bikigihesevayobewe ko safi uubatse





Inyarwanda BACKGROUND