Mu Rwanda usanga abantu bakunze kwibanda ku bahanzi gusa kenshi bakanashimirwa nk’abakoze akazi gakomeye muri muzika ariko nyamara inyuma yabo haba hari abandi babigizemo uruhare ahubwo rimwe na rimwe batanitwabwaho, bamwe muri aba ni abatunganya muzika mu buryo bw’amajwi cyangwa se aba Producers nkuko bitwa mu ndimi z’amahanga.
Muri uyu mwaka wa 2017 hari abasore benshi bakoze kandi na cyane hano mu Rwanda, icyakora abakoze ni benshi gusa ugendeye ku bikorwa wasanga hari abarushije abandi, kimwe mu bishimishije ni uko iyo wumvishe zimwe mu ndirimbo zikunzwe hano mu Rwanda cyangwa izo benshi bahamya ko zikoranye ubuhanga usanga harimo n’izakozwe n’abasore bakiozamuka muri uyu mwuga ibi bivuze ko byanze bikunze ejo heza ha muzika ari heza mu gihe aba basore bakiri bato bafata inzira yo kwiga cyangwa kwihugura bakongera ubumenyi mu bijyanye na muzika.
Ni muri urwo rwego Inyarwanda.com twicaye tubatondekera urutonde rw’aba producers bagaragaje gukora cyane mu mwaka wa 2017, aha hakaba nta kindi twagendeyeho usibye indirimbo bakoze ndetse n’izo bakoze zigakundwa bikomeye.
5. Trackslayer
Uyu ni umusore ukorera indirimbo muri studio ya Touch Record, uyu azwiho gukora cyane indirimbo za benshi mu baraperi ba hano mu Rwanda barimo Bull Dogg, Jay Polly, Fireman, nabandi benshi. Muri 2017 uyu musore akaba yaragiye akora n’izindi njyana nkaho arinawe wakoze indirimbo ‘Gutyo’ ya Aime Bluestone na Uncle Austin.
4.Madebeat
Uyu ni umusore ukiri muto muri muzika cyane ko nta mwaka aramara amenyekanye ariko ibikorwa bye biruta cyane izina afite, uyu ni umusore utunganyiriza muzika mu nzi ya muzika ya Monstar Record, aha akaba yaragiye akora indirimbo zakunzwe zirimo ‘Thank You’ ya Tom Close na The Ben, Got it ya Safi Madiba na Meddy, n’izindi yakoze zigakundwa.
3.Bob Pro
Uyu ni umugabo wamenyekanye cyane mu gukorera indirimbo abahanzi babarizwa mu nzu itunganya muzika ya New Level, uyu by’umwihariko azwi nkuzi neza kubyaza umusaruro impano y’umusore Yvan Buravan, ariko nanone akaba umwe mu bazi gukora neza umuziki cyane ko hari benshi mu bahanzi yagiye akorera uwa hafi wakwibuka akaba Uncle Austin na Meddy mu ndirimbo yabo nshya ‘Everything’ n’izindi nyinshi yagiye akora zigakundwa harimo niyo yakoreye Yverry yise ‘Nkuko njya mbirota’.
2.Junior Multisystem
Iri ni izina rizwi mu matwi ya bensi mu bakurikiranira hafi umuziki mu Rwanda cyane ko ari umwe mu bakoze cyane akaba anamaze imyaka myinshi muri muzika nyarwanda, uyu muri 2017 ni umwe mu bakoze cyane mu ba producers ba hano mu Rwanda, hari indirimbo nyinshi yagiye akoraho zikayobora muzika nyarwanda harimo niyo yakoreye Jay Polly arikumwe nabandi bahanzi benshi akayitwa ‘Too Much’ usibye iyi ariko ninawe wakoze I’m Back ya Jay C na Bruce Melody iyi ikaba imwe mu ndirimbo zigezweho mu Rwanda.
1.Pastor P
Muri ibi bihe biragoye kuvuga umuntu yakubaza uwamukoreraa neza umuziki mu Rwanda ngo nujya gutanga urutonde habureho Pastor P, uyu 2017 ni umusore wakoze nyinshi mu ndirimbo zagiye zikundwa urugero ni ‘Ijuru rito indirimbo yakoreye Christopher, Just a Dance ya Yvan Buravan zikaba zimwe mu ndirimbo zakunzwe mu mwaka wa 2017, izi kimwe n’izindi yagiye akora zigakundwa cyane ziri mu zatumye uyu mugabo arangiza umwaka wa 2017 ahagaze bwuma muri muzika nyarwanda.
Uru rutonde uko rukoze nibyagendeweho ni igitekerezo bwite cy’umwanditsi w’iyi nkuru, aha nawe hari ukundi waba ubibona? Twishimiye kubyakira ubidusangiza mu bitekerezo biherekeza iyi nkuru, wenda hari uwo twaba twibagiwe cyangwa undi waba usanga yakagiyemo ni ahawe ho kubisangiza abasomyi bacu binyuze mu gitekerezo cyawe.
TANGA IGITECYEREZO