RFL
Kigali

TOP 5: Abakobwa bamamariye muri Miss Rwanda amazina yabo akaba akiri mu mitwe ya benshi kandi nta kamba batwaye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/02/2017 18:28
3


Miss Rwanda ni irushanwa rimaze kumenyekana, ni irushanwa rikurikirwa n'abatari bake. Umukobwa uryegukanye aba ikirangirire mu Rwanda ndetse no hanze, kuva iri rushanwa ryakongera gushyirwamo imbaraga muri 2012 hari abakobwa bagize amahirwe bakaryamamariramo kugeza n'ubu bakaba bakiri mu mitwe y'abantu kandi nta kamba begukanye.



Aba bakobwa uko ari batanu Inyarwanda.com yagerageje gukusanya ni abakobwa bagize amahirwe yo kwamamarira muri Miss Rwanda gusa bakaba batarabashije kwegukana ikamba rya Nyampinga uhiga abandi mu Rwanda nyuma bagakomeza kugira ibikorwa bakora byatumye baguma mu mitwe y’abantu. Muri iyi nkuru tugiye guhera ku mwanya wa gatanu tugana kuwa mbere.

5. TETA SANDRA

Uyu mukobwa wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’icyahoze ari SFB 2011 ndetse akanitabira amarushanwa ya miss Rwanda 2012 aho yamenyekaniye izina rye rigatangira kumenyekana yaje kwamamara cyane ubwo yarari mu rukundo na Ishimwe Dieudonne uhagarariye Rwanda Inspiration Back Up isanzwe itegura aya marushanwa. Uyu mukobwa inkuru ze zakomeje kwamamara cyane ubwo yatandukanaga n’uyu musore wari waranamugize umuyobozi wungirije w’iyi kompanyi.

teta sandra

Uyu mukobwa yahise ajya gukorana bya hafi na kompanyi ya EAP (East African Promoters) kubera kuguma mu ruganda rw’imyidagaduro, ibintu byatumye adasiba mu itangazamakuru biba akarusho ubwo yinjiraga mu rukundo na Dereck wo mu itsinda Active aho byatumye uyu mukobwa ahita asezera muri EAP. Uyu mukobwa kandi yahise yibera rwiyemezamirimo kugira ngo atangire gutegura ibitaramo bye bituma akomeza kwamamara cyane mu bitaramo bizwi nka Red Avenue.

4. Umuhoza Sharifah

miss sharifah

Uyu mukobwa yagaragaye anamenyekanira cyane muri Miss Rwanda 2016 nk'umukobwa wari uhagarariye intara y’Amajyaruguru. Ukuntu yari ashyigikiwe n’uburyo ubuyobozi bw’Intara bwashyizemo imbaraga ngo ashyigikirwe bikomeye byatumye yamamara. Uyu mukobwa  wabaye igisonga cya kane yaje gukomeza kugaruka mu itangazamakuru nyuma y’umushinga yari yaratangije wo gufasha abakobwa batwaye inda zitateganyijwe.

3. Uwase Vanessa Raissa

Iri zina ryamamaye bikomeye ubwo uyu mukobwa yitabiraga amarushanwa ya Miss Rwanda 2015, uyu mukobwa warishoje abaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda2015 yatangiye kugarukwaho akiri mu irushanwa dore ko hari inkuru z’uko yirukanywe ku kazi yakoraga, amaze kuba igisonga uyu mukobwa ni umwe mu batarorohewe n’itangazamakuru dore ko ubwo yinjiraga mu rukundo na Olivis umusore wo muri Active nabwo ryamwanditse akavugwaho inkuru zitari nke.

vanessa

Uyu mukobwa waje gushwana na Olivis bigateza umwuka mubi hagati yabo, yari yaragiye yigaragaza mu ruhando rw’imyidagaduro hano mu Rwanda ubwo yisungaga Sandra Teta bakajya bafatanya gutegura ibitaramo binyuranye ndetse aba bombi hakaba hari n’ibiganiro bagiye bakorana kuri imwe mu ma televiziyo ya hano mu Rwanda, bibafasha gukomeza kuguma mu mitwe y'abantu batari bacye.

2. Mutoni Balbine

Uyu mukobwa wahawe akabyiniriro ka Besigye yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2015 aba igisonga cya kane muri iri rushanwa, 2016 ashaka kwegukana ikamba asubira muri iri rushanwa birangira n'umwanya yari asanganywe awubuze dore ko ataje no muri batanu ba mbere. Ibi byamubereye inkuru ikomeye ari naho akazina Besigye yabyiniriwe kavuye. Uyu mukobwa yaje kugarukwaho n’itangazamakuru ubwo byahwihwiswaga ko yaba yakoze ubukwe na Uncle Austin mu kubihakana ahita agaragaza umukunzi we uzwi nka Arsene.

balbine

Nyuma y’ibi uyu mukobwa yaje kongera kugarukwaho ubwo yatangiraga kuba umunyamakuru wa Radio na Tv10 uko agaragara mu bitaramo kenshi bigatuma benshi bamutindaho. Nyuma uyu mukobwa wari waranegukanye ikamba rya Miss High School mu mwaka wa 2014, yaje kujya kwiga muri Canada ari naho magingo aya aba, gusa kubera uburyo yagiye amaze kumenyekana n'ubu aracyari mu mitwe y’abatari bacye.

1. Keza Bagwire Joannah

Izina Keza Bagwire Joannah si izina uwari we wese yapfa kurenza ingohi iyo areba amateka y’irushanwa rya Miss Rwanda, ni umukobwa wagarutsweho cyane mu bitangazamakuru ariko bikaza kuba akarusho kubera benshi bamugarukagaho bavuga ibijyanye n’uburanga bwe bamwe bahamya ko ari umwe mu bakobwa beza u Rwanda rufite, uyu mukobwa witabiriye Miss Rwanda 2015 ntiyahiriwe kuko yatashye agizwe Nyampinga w’umuco.

joannah

Nyuma yo kuba Nyampinga w’umuco muri Miss Rwanda uyu mukobwa yahise yitabira irushanwa rya ba Nyampinga b’umuco ku Isi aho yavanye umwanya wa kane. Gusa uyu mukobwa ntiyigeze akurwaho ibyuma bifotora dore ko yakurikiranwaga n’itangazamakuru cyane aho yabaga yasohokeye hose amafoto agashyirwa hanze bituma abantu benshi bakomeza kugumana izina ry’uyu mukobwa mu mitwe. Nyuma y’igihe gito uyu mukobwa yatangiye gukora kuri televiziyo y’igihugu TVR, aha naho bituma abantu badashobora kumwibagirwa kandi bakimubona.

Usibye aba bakobwa twabashije gushyira muri TOP5 yacu buri wese afite n'abandi yashyiramo dore ko abakobwa batabashije gutsindira ikamba ariko bagakomeza kwamamara ari benshi gusa bose bakaba batabasha kujya ku rutonde twabakoreye aha wenda umuntu yatanga ingero z’abandi nka; Umutoniwase Flora, Mutoni Jane, Miss Peace Ndaruhutse n’abandi benshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lysa7 years ago
    Wahora niki, uyu mwana ni tres bien kabisa, iyo aza kuba ariwe waje kuba miss 2016 agasimbura Jolly dore ko nta kigenda. Noneho byose Jolly Mutoni wa 2016 byapfuye aho yisigiye MUKOROGO none asigaye asa nta Michael Jackson. Umwaka ushize mwariye ruswa kabisa.
  • kanyange7 years ago
    Mwibagiwe Ghislaine watubwiye ibya mort avant leur né! Mbe nta makuru ye?
  • yv7 years ago
    hhhhh urandangije yabaye Jackson byo





Inyarwanda BACKGROUND