Mu gitaramo cyongeye gushimangira ubushongore n’ubukaka bwe muri muzika nyarwanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06/12/2014 muri Kigali serena hotel, umuhanzi Tom Close nk’uko byari bimaze iminsi byamamazwa yamuritse album ze ebyiri arizo ‘Isi’ ya 5 na ‘Ndakubona’ya gatandatu.
Muri iki gitaramo uyu muhanzi yari aherekejwe na bagenzi be bo muri Kina music bose(Knowless, Dream boys ndetse na Christopher), tutibagiwe abandi bahanzi bari baje kwifatanya nawe barimo Peace na Hope bataramiye abantu mu buryo bukomeye benshi bataha banyuzwe.
Tom Close amurika album ze ebyiri
By’umwihariko Tom Close wari unashyigikiwe n’umugore we muri iki gitaramo, mu ijwi rye ryasohokaga neza cyane, uyu muhanzi yibukije abantu urugendo rwe rwose mu ruhando rwa muzika aho yagiye agaruka ku ndirimbo ze za cyera zo kuma album ye ya mbere yazamukiyeho zirimo nka Kuki, Sibeza, Mbwira yego, Ntibanyurwa n’izindi kugeza ku ndirimbo ze nshya ziri kuri izi album yamurikaga.
Ni igitaramo kitabiriwe cyane dore ko muri salle ya Serena hotel ahabereye iki gitaramo hari hakubise huzuye, kiyoborwa na Mc Kate Gustave afatanije na Isheja Sandrine. Iki gitaramo kandi cyarangiye hakiri kare ahagana saa yine n’iminota itanu aho uyu muhanzi yasezeye abafana bigaragara ko bagikeneye gutaramana nawe.
Reba uko byari byifashe mu mafoto
Hope akomeje kwifatanya na bahanzi mu bitaramo bitandukanye
Christopher ni gutya yabanje gutunguka ku rubyiniro yambaye, aho yashimishije abafana mu ndirimbo nka Habona, Agatima n'izindi.Uyu muhanzi yavuze ko afata Tom Close nka mukuru we, akaba amwigiraho byinshi harimo by'umwihariko ikinyabupfura,kwiga no gukora cyane
Christopher yaje kugaruka yahinduye
Abafana bari banezerewe
Knowless agitunguka ku rubyiniro
Knowless mu ndirimbo ye Baramushaka
Isheja Sandrine na Mc Kate Gustave nibo bari bayoboye iki gitaramo. Isheja ati " Nkigera muri kaminuza, Tom yari umu star ku buryo nifuzaga byibuze kuba nagaragara uri video ye. Mbabwize ukuri, ubu ntewe ishema no kuba ndi umwe mu ba Mc bayoboye iki gitaramo!"
Dream boys nayo yari yaje kwifatanya na Tom Close bavuga ko nabo bamufata nka mukuru wabo muri muzika
Platini
TMC
Dream boys imbere y'abafana
Yasesekaye ku rubyiniro muri ubu buryo
Tom Close n'ababyinnyi be mu myambaro ya kinyafurika bari bambitswe na Kitenge african fashion design Ltd
Tom Close yaririmbiye abakunzi be mu gihe kingana nk'isaha
Imbere y'imbaga y'abakunzi be. Mu ndirimbo ze z'ubu hamwe nizo yazamukiyeho yagiranye ibihe byiza nabo
Tom Close mu ndirimbo Kuki
Umugore we Tricia yari yishimye cyane abyina umuziki w'umugabo we
Dr Claude nawe yari yaje kwihera ijisho
Dany Nanone na Young Grace nabo ntibigeze batangwa
Abakunzi b'umuziki wa Tom Close bari bakubise buzuye
Nyampinga w'u Rwanda 2014, Miss Akiwacu Colombe nawe yagaragaye muri iki gitaramo abyina umuziki wa Tom Close
Kharim ku ngoma
Tom Close yagezaho ahindura imyambaro. Aha yaririmbaga indirimbo 'Ndacyagukunda'
Tom Close na Knowless ubwo bafatanyaga mu ndirimbo 'Mama w'abana'
Tricia hagati ya Mushyoma Joseph(Boubou) na Twahirwa Aimable
Hamwe n'akanyamuneza mu maso arakurikirana uburyo umugabo we arimo yitwara ku rubyiniro...
Aha Tom Close na bagenzi be bo muri Kina music bafatanyaga mu ndirimbo zitandukanye bakoranye n'umusaza Makanyaga Abdoul, banazituye byumwihariko nyuma y'uko ari umwe mu bahanzi bari bategerejwe muri iki gitaramo ariko akza kugira ipanuka mu mpera z'iki cyumweru
Ku musozo w'igitaramo cye, Tom Close yashimiye abantu bose n'ibigo byamufashije kugirango iki gitaramo kigende neza, yanagarutse ku bantu bose bamufashije mu rugendo rwe rwa muzika kugeza kuri ubu aho yabashije kumurikira abakunzi b'umuziki album ye ya gatanu hamwe n'iya gatandatu
Nizeyimana Selemani
AMAFOTO/Jean Chris Kitoko
TANGA IGITECYEREZO