RFL
Kigali

Tom Close yasohoye amashusho y'indirimbo ‘Ni Wowe Ndeba’ yakozwe n'umunya Tanzania ujya ukorera Diamond-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/12/2018 9:06
3


Tom Close uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ni Wowe Ndeba’ iri kumwe n'amashusho yayo, amashusho y'iyi ndirimbo akaba yarafashwe akanatunganywa na Kenny umusore usanzwe utunganya indirimbo z'ibyamamare muri Tanzania barimo na Diamond Platnumz.



Muri iyi minsi abahanzi babanyarwanda bavumbuye ibanga ryo gukoresha indirimbo zabo hanze y'igihugu kugira ngo biyungure ubumenyi ndetse nabo bakoranye babafashe kwamamaza ibihangano byabo muri ibyo bihugu baba bakoreyemo, ariko kandi ikindi gikunze kujyana hanze abahanzi muri rusange ni ugushaka udushya baha abakunzi babo cyane ko baba bamzze igihe bakorana naba producers ba hano mu Rwanda bityo bikaba byiza guhindura.

Tom Close yabwiye Inyarwanda.com ko amaze iminsi akorera muri Tanzania mu rwego rwo kureba uko nahandi bakora ati"maze igihe nkorana na Hanscana byari ngombwa ko mpindura ngafata nundi ariyo mpamvu narebye muri Tanzania mpitamo kwikoranira na Kenny ni umuhanga kandi murabizi ni umwe mu bagezweho muri Tanzania rero nagerageje gukorana nawe kandi yankoreye indirimbo neza rwose."

Tom Close

Tom Close yashyize hanze indirimbo ye nshya

Iyi ndirimbo nshya ya Tom Close mu buryo bw’amajwi yakozwe na Knox usigaye utunganya indirimbo z'abahanzi muri Monster Record. Amashusho yayo yambukije Tom Close imipaka ajya muri Tanzania, akorwa na Kenny usanzwe ari mu batunganya indirimbo z’abahanzi bakomeye muri Zoom Production ya Diamond Platnumz. uyu akaba arinawe uherutse gukorera amashusho Charly na Nina mu ndirimbo yabo "Komeza unyirebere".

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYINDIRIMBO NSHYA YA TOM CLOSE "NI WOWE NDEBA"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MC.MATATA JADO5 years ago
    uyu musaza arakaze
  • Dauda 5 years ago
    If you, you know! Respect Tom close
  • Florence MK 5 years ago
    Nibyiza cyane. Iyi ndirimbo irarenze rwose hari itandukaniro. Courage kuri Tom.





Inyarwanda BACKGROUND