Theo Bosebabireba, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, usanzwe abarizwa mu itorero rya ADEPR, ni umwe mu bahanzi bakunze kuvugwa mu nkuru zitangaje zigendanye no kuterera imbuto abakunzi b’ibihangano bye, kuri ubu akaba yongeye kuvugwaho gukubitirwa mu kabari n’ingeso y’ubusambanyi gusa we arabyamaganira kure.
Nkuko uwitwa Emmanuel Sibomana umunyarwanda usanzwe utuye i Bugande aho afite itorero abereye umuyobozi yabitangarije umunyamakuru Florent Ndutiye mu kiganiro Ten Gospel show dukesha iyi nkuru, mu mezi abiri ashize ubwo Theo Bosebabireba yari mu gihugu cy’u Bugande ngo yaje kunyarukira mu kabari kahitwa Kasubi, ayo yanyweye inzoga akirata ubwamamare bwe mu kabari ndetse akaza kugaragara mu busambanyi, birangira ahakubitiwe.
Emmanuel Sibomana ati “ Naje kubyumva, ibyo bibazo byagiye bivugwa cyane kandi naje no kubabara igihe kimwe, hari na bayobozi bamwe bo muri ADEPR nigeze kubivuganaho nabo, baje kumuhagarika bamutegeka ko asaba imbabazi umushumba wari umuyoboye icyo gihe ku rusengero,… urumva ko tugenda tuyakurikirana(amakuru ye)”
Akomeza agira ati “ Muri icyo gihe mu by’ukuri ntabwo yitwaye neza kuko mu makuru numvise kandi nanahagazeho ni uko yagiye ahantu aza kunywa, aza no kwitwara nabi mu buryo bw’ubusambanyi. Ijambo rimwe ryambabaje ukuntu yagiye bagashyiramo indirimbo ye yarangiza akajya aririmba ngo nimunyumve ni njyewe Theo Bosebabireba noneho munyumve live, indirimbo akayihinduramo iyakabare, hari indirimbo afite ngo Ntawe bitabera. Nawe ati Ntawe bitabera ngo ni uko ahubwo dutinya kuzinywa, ibyo ni ibintu byabaye ku mugaragaro aza kuhakubitirwa.”
Uyu mugabo yasobanuye ko Theo Bosebabireba yakubiswe n’abantu bamuziza kwishushanya abeshya ko akijijwe kandi adakijijwe.
Umva ikiganiro Emmanuel yagiranye na Ten gospel show
Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba avuga ko abamuvuga nabi ari abanyamashyari
Ku ruhande rwa Theo Bosebabireba, we ubwo yaganiraga n’uyu munyamakuru, yamaganye yivuye inyuma aya makuru avuga ko ari ibihuha, naho kuri ibi byamubayeho avuga ko atariko byagenze ahubwo aria bantu bari bashatse kumugirira nabi bamushimuse ariko Imana iramukiza.
Mu magambo ye yagize ati “ Ibyagiye bimvugwaho byose ni ibihuha kuko niyo biba aribyo ntabwo nari kugirirwa icyizere cyo kuboneka mu bindi bitaramo bihimbaza Imana. Ntabwo byabereye Kasubi, ahubwo icyo gihe nari ntuye Kasubi ariko bibera ahitwa Nansana. Ni abantu bari bashatse kungirira nabi banshimuse hanyuma Imana iramfasha ndabacika ntibagera ku ntego bari bagambiriye kugeraho.”
Theo avuga ko ibi byamubayeho yabikuyemo isomo rikomeye ryo kutazongera kwizera abantu bose bamubwira ko bamukunda.
Ati “ Isomo sinakongera kugirira icyizere umuntu ntazi na rimwe kubera ko nahamagawe n’abantu babwira ngo banzi kuri television na radio ngo barankunda cyane, ngo ninze baranshaka, ngo barashaka no kubona indirimbo zanjye nshya, ngenda mbitabye numva bavuga ikinyarwanda nziko ari abanyarwanda, bampamagara kuri iyo hotel ngo tujye kuganirirayo, tugezeyo rero birahinduka nza kubonako hari indi ntego ntamenye yari igamije ikindi kintu kitari cyiza kuko nyuma y’uko mbuze, bamwe mu bo bari banshinze baranafunzwe bigaragara ko bitari kuba byiza iyo mpaguma, ndanashimira Imana ko nanahavuye amahoro nta kibazo ngize.”
Ese koko inkuru zikomeje kwiyongera zivuga ku myitwarire idahwitse ya Theo Bosebabireba zaba ziri mu migambi ya banyamashyari n'abanzi be? Cyangwa nawe ku ruhande rwe hari ibitagenda?
TANGA IGITECYEREZO