RFL
Kigali

Theo Bosebabireba yongeye gushyirwa mu majwi ashinjwa ubusinzi n’ubusambanyi

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:3/08/2015 11:40
7


Theo Bosebabireba, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, usanzwe abarizwa mu itorero rya ADEPR, ni umwe mu bahanzi bakunze kuvugwa mu nkuru zitangaje zigendanye no kuterera imbuto abakunzi b’ibihangano bye, kuri ubu akaba yongeye kuvugwaho gukubitirwa mu kabari n’ingeso y’ubusambanyi gusa we arabyamaganira kure.



Nkuko uwitwa Emmanuel Sibomana umunyarwanda usanzwe utuye i Bugande aho afite itorero abereye umuyobozi yabitangarije umunyamakuru Florent Ndutiye mu kiganiro Ten Gospel show dukesha iyi nkuru, mu mezi abiri ashize ubwo Theo Bosebabireba yari mu gihugu cy’u Bugande ngo yaje kunyarukira mu kabari kahitwa Kasubi, ayo yanyweye inzoga akirata ubwamamare bwe mu kabari ndetse akaza kugaragara mu busambanyi, birangira ahakubitiwe.

Emmanuel Sibomana ati “ Naje kubyumva, ibyo bibazo byagiye bivugwa cyane kandi naje no kubabara igihe kimwe, hari na bayobozi bamwe bo muri ADEPR nigeze kubivuganaho nabo, baje kumuhagarika bamutegeka ko asaba imbabazi umushumba wari umuyoboye icyo gihe ku rusengero,… urumva ko tugenda tuyakurikirana(amakuru ye)”

Akomeza agira ati “ Muri icyo gihe mu by’ukuri ntabwo yitwaye neza kuko mu makuru numvise kandi nanahagazeho ni uko yagiye ahantu aza kunywa, aza no kwitwara nabi mu buryo bw’ubusambanyi. Ijambo rimwe ryambabaje ukuntu yagiye bagashyiramo indirimbo ye yarangiza akajya aririmba ngo nimunyumve ni njyewe Theo Bosebabireba noneho munyumve live, indirimbo akayihinduramo iyakabare, hari indirimbo afite ngo Ntawe bitabera. Nawe ati Ntawe bitabera ngo ni uko ahubwo dutinya kuzinywa, ibyo ni ibintu byabaye ku mugaragaro aza kuhakubitirwa.”

Uyu mugabo yasobanuye ko Theo Bosebabireba yakubiswe n’abantu bamuziza kwishushanya abeshya ko akijijwe kandi adakijijwe.

Umva ikiganiro Emmanuel yagiranye na Ten gospel show

Theo

Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba avuga ko abamuvuga nabi ari abanyamashyari

Ku ruhande rwa Theo Bosebabireba, we ubwo yaganiraga n’uyu munyamakuru, yamaganye yivuye inyuma aya makuru avuga ko ari ibihuha, naho kuri ibi byamubayeho avuga ko atariko byagenze ahubwo aria bantu bari bashatse kumugirira nabi bamushimuse ariko Imana iramukiza.

Mu magambo ye yagize ati “ Ibyagiye bimvugwaho byose ni ibihuha kuko niyo biba aribyo ntabwo nari kugirirwa icyizere cyo kuboneka mu bindi bitaramo bihimbaza Imana. Ntabwo byabereye Kasubi, ahubwo icyo gihe nari ntuye Kasubi ariko bibera ahitwa Nansana. Ni abantu bari bashatse kungirira nabi banshimuse hanyuma Imana iramfasha ndabacika ntibagera ku ntego bari bagambiriye kugeraho.”

Theo avuga ko ibi byamubayeho yabikuyemo isomo rikomeye ryo kutazongera kwizera abantu bose bamubwira ko bamukunda.

Ati “ Isomo sinakongera kugirira icyizere umuntu ntazi na rimwe kubera ko nahamagawe n’abantu babwira ngo banzi kuri television na radio ngo barankunda cyane, ngo ninze baranshaka, ngo barashaka no kubona indirimbo zanjye nshya, ngenda mbitabye numva bavuga ikinyarwanda nziko ari abanyarwanda, bampamagara kuri iyo hotel ngo tujye kuganirirayo, tugezeyo rero birahinduka nza kubonako hari indi ntego ntamenye yari igamije ikindi kintu kitari cyiza kuko nyuma y’uko mbuze, bamwe mu bo bari banshinze baranafunzwe bigaragara ko bitari kuba byiza iyo mpaguma, ndanashimira Imana ko nanahavuye amahoro nta kibazo ngize.”

Theo Bosebabireba abamuvuga nabi bose yabatuye indirimbo ye yamenyekaniyeho cyane yise 'Bosebabireba'


Ese koko inkuru zikomeje kwiyongera zivuga ku myitwarire idahwitse ya Theo Bosebabireba zaba ziri mu migambi ya banyamashyari n'abanzi be? Cyangwa nawe ku ruhande rwe hari ibitagenda?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mamy8 years ago
    Inkuru zuyu mugabo zintera ikirungurira mujye muzihorera rwose. ntacyo zitwungura pe
  • 8 years ago
    THEO MUMUREKE BYARAMUYOBEYE UWO NUMURENGWE UMWISHE
  • irakiza8 years ago
    buriwese acungizamurye beneda.
  • 8 years ago
    imana ntibeshwa izamugaragaza niba ibyobamuvunga ari ukuri
  • Ange 8 years ago
    Theo wakweruye koko ukareka kubeshya Imana nabantu?ese kuki ariwowe uhora uvugwa mubibi gusa?ese barakwanga?nonese niwowe muhanzi uririmba muri ADEPR ugaragara?ba Dominic bose ko baririmba waribwumve bavugwa babies nkawe,Theo untera agahinda njye iyo nibutse aho Imana yagukuye ntiwarukwiye kuyihemba ibi,Theo ndabivuze Imana igiye kugukubita inkoni bitewe nokuyikoza isoni mubanyamahanga nibwo uzamenya agaciro kayo inyarwanda mumfashe mubimumbwirire ko nadahindukirira Imana ko igiye kumukubita inkoni natava mubyo arimo.
  • 8 years ago
    najye ndamuzi cyane knd ibyobyose byarabaye hano kampala narimpibereye indaya zimukubita ikindi imywa inzoga rwose inyinshi amywa inaha Kampala nubuvera Theo yamyweraga ahantu nzi kumwana wamukobwa winshuti yajye
  • R k Jackson5 years ago
    mbanje kubramutsa Imana ishimwe Theo byose dushime Imana kuko nakinu gihishwe kitazahishurwa Theo komeza ukorere Imana





Inyarwanda BACKGROUND