Theo Bosebabireba umuhanzi w'umunyarwanda uri mu bakunzwe cyane mu karere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ayoboye abahanzi b'imena bo muri Uganda bazaririmba mu gitaramo cyatumiwemo icyamamare Flavour.
Uwiringiyimana Theogene ari we Theo Bosebabireba yatangarije Inyarwanda.com ko azaririmba mu gitaramo gikomeye cyatumiwemo Flavour wo muri Nigeria, uyu akaba ari umuhanzi w'icyamamare muri Afrika utegerejwe muri Uganda mu gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018 kikabera 'Kasana Grounds Mubende' mu mujyi wa Kampala. Ni igitaramo gitegurwa na Radio Tropical Fm yo muri Uganda.
Flavour ategerejwe i Kampala mu gitaramo azahuriramo na Bosebabireba
Ku byapa byamamaza iki gitaramo, Theo Bosebabireba agaragara ayoboye abahanzi b'imena bo muri Uganda bazaririmba muri iki gitaramo. Ibi bishimangirwa no kuba kuri ibyo byapa, ifoto ya Flavour ari yo igaragara cyane, hagakurikiraho Theo Bosebabireba. Ibi bivuze ko nyuma ya Chinedu Izuchukwu Okoli (Flavour), undi muhanzi ukomeye utegerejwe muri iki gitaramo ari Theo Bosebabireba.
Theo Bosebabireba azasangira stage na Flavour
Theo Bosebabireba yahamije ko azaririmba muri iki gitaramo, yagize ati:"Nitwa Uwiringiyimana Theogene abantu bakunda kwita Bosebabireba, nkaba nagira ngo menyeshe abantu bo muri Mubende no mu nkengero zayo ko nzaba ndi mu Ebbinu ya Tropical fm ku itariki ya 21 (Nyakanga 2018) abatarambonye ubushize muzambona kuko ntabwo ibintu bizahora bigenda nabi, muzaze twishimane tunezerwe, duhimbaza Imana,..#Kubita utababarira". Umwaka ushize wa 2017 nabwo Theo Bosebabireba yari yatumiwe mu gitaramo nk'iki, gusa ntiyabasha kuboneka.
Igitaramo Theo Bosebabireba yatumiwemo i Kampala
TANGA IGITECYEREZO