RFL
Kigali

Kampala:Theo Bosebabireba ayoboye abahanzi b'imena bazaririmba mu gitaramo cyatumiwemo icyamamare Flavour

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/07/2018 13:37
5


Theo Bosebabireba umuhanzi w'umunyarwanda uri mu bakunzwe cyane mu karere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ayoboye abahanzi b'imena bo muri Uganda bazaririmba mu gitaramo cyatumiwemo icyamamare Flavour.



Uwiringiyimana Theogene ari we Theo Bosebabireba yatangarije Inyarwanda.com ko azaririmba mu gitaramo gikomeye cyatumiwemo Flavour wo muri Nigeria, uyu akaba ari umuhanzi w'icyamamare muri Afrika utegerejwe muri Uganda mu gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018 kikabera 'Kasana Grounds Mubende' mu mujyi wa Kampala. Ni igitaramo gitegurwa na Radio Tropical Fm yo muri Uganda.

Flavour ategerejwe i Kampala mu gitaramo azahuriramo na Bosebabireba

Ku byapa byamamaza iki gitaramo, Theo Bosebabireba agaragara ayoboye abahanzi b'imena bo muri Uganda bazaririmba muri iki gitaramo. Ibi bishimangirwa no kuba kuri ibyo byapa, ifoto ya Flavour ari yo igaragara cyane, hagakurikiraho Theo Bosebabireba. Ibi bivuze ko nyuma ya Chinedu Izuchukwu Okoli (Flavour), undi muhanzi ukomeye utegerejwe muri iki gitaramo ari Theo Bosebabireba.

Image result for Theo Bosebabireba amakuru inyarwanda

Theo Bosebabireba azasangira stage na Flavour

Theo Bosebabireba yahamije ko azaririmba muri iki gitaramo, yagize ati:"Nitwa Uwiringiyimana Theogene abantu bakunda kwita Bosebabireba, nkaba nagira ngo menyeshe abantu bo muri Mubende no mu nkengero zayo ko nzaba ndi mu Ebbinu ya Tropical fm ku itariki ya 21 (Nyakanga 2018) abatarambonye ubushize muzambona kuko ntabwo ibintu bizahora bigenda nabi, muzaze twishimane tunezerwe, duhimbaza Imana,..#Kubita utababarira". Umwaka ushize wa 2017 nabwo Theo Bosebabireba yari yatumiwe mu gitaramo nk'iki, gusa ntiyabasha kuboneka. 

Theo Bosebabireba

Igitaramo Theo Bosebabireba yatumiwemo i Kampala






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mimi5 years ago
    harya ubu uyu aba atumirwa ngo azaririmbe ya matiku ye ko nta nubutumwa aba ajyanye ni igitangaza !!!!!! ubuse yabiretse koko arutwa nutaririmba
  • Placide5 years ago
    Nonese Mimi wowe wamuruse akigirayo ukigaragaza ukamurusha wowe utaririmba amatiku abantu mwabaye mute kuki muha agaciro ibibi ntimwite kubyiza ahubwo umunyamatiku niwowe arutwa nutaririmba ngaho murushe rata Theo komerezaho ntawangwanabose turakwemera rubanda bagirayabo ark ujyubareka
  • Muhozi5 years ago
    Mimi jyureba ibikureba ahubwoniwowe ugira amatiku uzaririmbe umurushe kuki muburizamo ibyiza mugashyira imbere ibibi Theo burimuntu afite uko akunda jyubareka
  • Hazigamayo Serges5 years ago
    Theo N'umuntu W'umugabo Ahubwo <<Abatabizi Bikabacanga Bakatwita Abasazi Yamara Turabasenzi>>
  • Habanabakize thomas4 years ago
    Nshingiye kubyo mbona ntawe uneza rubanda! Theo komereza aho turagushyigikiye naho mimi nareke kugusebya nawe ahange ibye, nadushimisha tumwemere cyangwa akurengeho. Nizere ko utamubujije guhanga. Mimi kura aho itiku rivanze n'ishyari! Ishyamba ni rigari reka twese duhige. Inama nguhaye rwana ishyari shyaka sigaho kurwana ishyari shyano! Ibihe byiza!





Inyarwanda BACKGROUND