Teta Sandra mu minsi ishize yatawe muri yombi azira icyaha cyo gutanga sheke itazigamiye. Nyuma yo gufata uyu mukobwa yahawe igihano cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mbere yuko aburana. Teta Sandra yaje kujuririra iki cyemezo byatumye kuri uyu wa 27 Werurwe 2017 aburana ku bujurire bwe.
Miss Sandra Teta yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge aburana ku gifungo cy’iminsi 30 yakatiwe, asaba urukiko kurekurwa kuko ngo adashobora gutoroka. Sandra Teta w’imyaka 25 yari yambaye imyenda y’iroza iranga abagororwa, afite umusatsi muke ndetse yambaye n’amaherena mato; inzara ze zari zisize irangi ry’umukara nkuko tubikesha umwe mu bitabiriye uru rubanza rwabereye ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Sandra Teta nyuma yo kwiregura nanone akagaragaza ko atakabaye afunze yabwiye urukiko ko sheke ashinjwa yayishyuye ndetse hari impapuro zerekana ko yishyuye. Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko kuba yarishyuye bidakuraho ko yakoze icyaha, uyu mukobwa yavuze ko atatoroka igihugu kuko afite ababyeyi ndetse bamwishingira bityo agasaba kurekurwa akaburana ari hanze.
Teta Sandra umaze ukwezi kurenga atawe muri yombi
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma yo kumva impande zose rwanzuye ko uru rubanza ruzasomwa tariki 31 Werurwe 2017, aha hakaba hitezwe niba Teta Sandra azahita arekurwa akaburana ari hanze cyangwa iki gihe yahawe cyo gufungwa by’agateganyo kikagumaho. Tubibutse ko Teta Sandra yatawe muri yombi tariki 25 Gashyantare 2017 ashinjwa gutanga sheke itazigamiye ndetse n'ubuhemu.
TANGA IGITECYEREZO