RFL
Kigali

Teta Sandra wari wajuririye kuburana ari hanze, yaburanye hatangazwa igihe urubanza ruzasomerwa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/03/2017 12:18
9


Teta Sandra mu minsi ishize yatawe muri yombi azira icyaha cyo gutanga sheke itazigamiye. Nyuma yo gufata uyu mukobwa yahawe igihano cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mbere yuko aburana. Teta Sandra yaje kujuririra iki cyemezo byatumye kuri uyu wa 27 Werurwe 2017 aburana ku bujurire bwe.



Miss Sandra Teta yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge aburana ku gifungo cy’iminsi 30 yakatiwe, asaba urukiko kurekurwa kuko ngo adashobora gutoroka. Sandra Teta w’imyaka 25 yari yambaye imyenda y’iroza iranga abagororwa, afite umusatsi muke ndetse yambaye n’amaherena mato; inzara ze zari zisize irangi ry’umukara nkuko tubikesha umwe mu bitabiriye uru rubanza rwabereye ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Sandra Teta nyuma yo kwiregura nanone akagaragaza ko atakabaye afunze yabwiye urukiko ko sheke ashinjwa yayishyuye ndetse hari impapuro zerekana ko yishyuye. Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko kuba yarishyuye bidakuraho ko yakoze icyaha, uyu mukobwa yavuze ko atatoroka igihugu kuko afite ababyeyi ndetse bamwishingira bityo agasaba kurekurwa akaburana ari hanze.

tetaTeta Sandra umaze ukwezi kurenga atawe muri yombi

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma yo kumva impande zose rwanzuye ko uru rubanza ruzasomwa tariki 31 Werurwe 2017, aha hakaba hitezwe niba Teta Sandra azahita arekurwa akaburana ari hanze cyangwa iki gihe yahawe cyo gufungwa by’agateganyo kikagumaho. Tubibutse ko Teta Sandra yatawe muri yombi tariki 25 Gashyantare 2017 ashinjwa gutanga sheke itazigamiye ndetse n'ubuhemu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Yoooo niyihangane kbsa
  • JKDFJKDFJK7 years ago
    AMAFOTO YO MURUKIKO SE?
  • tonto7 years ago
    None c gufotora byanze
  • 7 years ago
    Mwanze kwerekana amaphotos yo murukiko ubwo ngo nibanga mwamugiriye
  • veve7 years ago
    cyokora muraturagira baba bakumbuye kwiyerekana gsa ntakindi ngo baramufunze hhhhhh ikibyemeza niki se imitwe Gusa murayigira ntakindi
  • Dolton7 years ago
    ntafoto yar yemewe nabafite camera bazisigaga bakabona kwinjira narimpibereye icyo bibagiwe nuko yari yipfutse agatambaro kugira abantu batamumenya
  • Teta7 years ago
    Ese uyu yigize0e indaya neza neza none nubujura biranze eeeh sugukaby sndra yakunze amafaranga kurusha ubuzima bwe
  • Gym7 years ago
    Unprofessional!!! Ubuse ikibigaragaza Niki. Umunyamakuru n ugira ubuhanga bwo kuzana ifoto abandi batabonye. Teta numuntu usanzwe utaruta abandi mujya mugaragaza mu Nkiko.
  • 7 years ago
    igitekerezo cyange numva mwamurekura akaburana arihanze kuko wasanga arengana





Inyarwanda BACKGROUND