RFL
Kigali

Stromae yayoboye amashusho y’indirimbo Run Up yahuriwemo na Major Lazer na Nicki Minaj

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:6/04/2017 20:00
0


Run Up ni ndirimbo y’itsinda rya Major Lazer bakoranye na PARTYNEXTDOOR ndetse n’umuraperikazi Nicki Minaj, yasohotse tariki ya 26 Mutarama uyu mwaka ubu amashusho agaragaza amagambo agize iyi ndirimbo (lyrics video) akaba amaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni mirongo itatu n’enye aho yashyizwe kuri youtube bigaragaza uko ikunzwe.



Mu gihe abakunzi b’iri tsinda by’umwihariko abaharaye cyane iyi ndirimbo ‘Run Up’ bibazaga ibijyanye n’amashusho yayo, umwe mu bagize iri tsinda ry’abanyamuziki b’ababanyamerika witwa Walshy Fire mu minsi ishize ubwo yari yatumiwe mu kiganiro 'Guest Star' kuri shene ya TRACE Urban yabajijwe ibijyanye n’amashusho y’iyi ndirimbo maze ahishura ko imirimo yose nta wundi urimo kuyikora atari Paul Van Haver wamamaye cyane mu ruhando rwa muzika nka Stromae.

Mwabyemera? Nibyo rwose guturuka mu Rwanda, Stromae! Yumvise indirimbo, nuko aravuga ati yemwe mureke nyobore amashusho! Kandi ntabwo wahakanira umuntu nka Stromae. Izaba ari videwo idasanzwe, ifite umwihariko.  Ni abantu bangahe bakubwira ko bafite indirimbo zayobowe na Stromae? Mbega umuhanzi, mbega ubuhanga, mbega impano idasanzwe ku batuye isi, ikindi akomoka mu Rwanda, afite umwihariko wa Afrika ijana ku ijana. Walshy Fire

Kanda hano wumve unarebe amagambo agize iyi ndirimbo 'Run Up' 


Ku bakurikiranira hafi Stromae, ibi ntabwo bitunguranye kuko mu mpera z’umwaka ushize yanayoboye amashusho y’indirimbo ‘Coward’ y’umuhanzi Yael Naïm. Gusa kuba akomeje kugaragaza ko ashyize ingufu cyane mu bijyanye no gutunganya indirimbo z’amashusho birasa nkaho ashaka kugaragariza isi indi mpano ikomeye yifitemo nyuma yahoo atangaje ibijyanye no gusohora izindi ndirimbo ze atabyifuza nyuma ypo gusoreza i Kigali uruhererekane rw’ibitaramo byo kumurika album ye yakunzwe cyane Racine carre.

Résultat de recherche d'images pour "major lazer and Stromae"Stromae

Tugarutse kuri Major Lazer ni itsinda ry’abanyamerika ryashinzwe mu 2008, rikaba rigizwe n’abagabo batatu bose bahuriye kuba ari aba Djs ndetse n’aba producers(bakora indirimbo z’amajwi) ari bo: Diplo, Jillionaire hamwe n’umuraperi Walshy Fire. Mu gihe bamaze bakora umuziki bakoranye n’abahanzi batandukanye ndetse bagira indirimbo zakunzwe cyane harimo nk’iyo bise Cold Water bakoranye na Justin Bieber yaje ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe muri Canada, ndetse iba n’iya kabiri kuri Billboard top 100. Kuri ubu barimo barategura album yabo nshya izaba yiotwa ‘Music Is The Weapon’ ari nayo igaragaraho iyi ndirimbo ‘Run Up’.

Résultat de recherche d'images pour "major lazer and nicki minaj"

Abagize itsinda Major Lazer

Src: fr.trace.tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND