RFL
Kigali

Spax wamenyekaniye muri Family Squad yamaze gusezera muri KIWUNDO Entertainment bamufashaga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/11/2017 9:12
0


Mu minsi ishize mu Rwanda humvikanye inzu itunganya imiziki yafashe abahanzi banyuranye bo mu karere kugira ngo bakorane bose, KIWUNDO ENTERTAINMENT yari ihurije hamwe abahanzi bava muri Uganda, Burundi ndetse n’u Rwanda gusa magingo aya umwe mu banyarwanda babarizwaga muri iyi nzu itunganya muzika yamaze kuyivamo.



Spax umuhanzi umwe muri batatu b’abanyarwanda babarizwaga muri Kiwundo Entertainment yamaze gusezera muri iyi nzu itunganya imiziki aho yatangaje ko yamaze gutangiza studio ye bityo akaba ariyo agiye gukoreramo kurusha gukorera mu zabandi.

Spax yagize ati”Nshuti bavandimwe ndabamenyesha ko ntakibarizwa muri Kiwundo  kuri ubu ndi gukorana nindi studio nshya yitwa BASEMENT PRODUCTION iherereye Kicukiro Sonatube, ni studio yanjye ntabwo ngikoreshwa. Ushimwe Mana.”

spax

Spax yamaze gusezera muri Kiwundo Entertainment

Nyuma yuko Spax avuye muri Kiwundo ni ukuvuga ko abanyarwanda basigayemo ari Diplomate na Melly, mu gihe Uganda ifitemo Rabadaba, Washington ndetse na Vampino naho Uburundi bufitemo umuhanzi umwe uzwi nka Miss Erica.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND