Social Mula ni umwe mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda by'akarusho akaba amaze gukora akazi gakomeye mu iterambere rya muzika ye. Ni umusore ufite indirimbo nyinshi zagiye zikundwa ariko nanone ni umuhanzi utarakora igitaramo na kimwe cyo kumurika album ye iyo ariyo yose, icyakora ngo arifuza ko 2018 yarangira agikoze.
Ibi bikubiye mu kiganiro kihariye Inyarwanda.com twagiranye na Social Mula aho twamubazaga ibijyanye na muzika ye n'icyo ahishiye abakunzi be. Abajijwe ibijyanye no kuba atarakora igitaramo na rimwe cyo kumurika Album ye, Social Mula yabwiye umunyamakuru ko mu by'ukuri nawe iyo yicaye asanga hari ideni arimo abakunzi be cyane ko iki gikorwa aba yumva akigomba abakunzi ba muzika.
Social Mula yabwiye Inyarwanda ko byanze bikunze ari kureba uko uyu mwaka wa 2018 warangira akoze iki gitaramo cyo kumurika Album ye nshya icyakora ngo n'ubwo ashaka gukora iki gitaramo yumva icy'ingenzi kiruta byose ari uko ari gushaka uko yakorera iki gitaramo iwabo ku ivuko ku Rwesero. Uyu muhanzi avuga ko yagiye ahabwa ubufasha bukomeye n'abantu b'iwabo ndetse yaneretswe urukundo rukomeye n'abantu b'iwabo ku Rwesero bityo nawe akaba ashaka kubitura abakorera igitaramo cyo kumurika Album ye nshya.
Social Mula
Magingo aya Social Mula ni umwe mu bahanzi baririmba neza kandi bafite abakunzi benshi ariko utarahirwa no gukora igitaramo cye wenyine ibi akaba ari yo ntambara ubu ari kurwana ngo umwaka wa 2018 ube umwaka we w'amateka uzamusiga uyu muhigo awesheje.
TANGA IGITECYEREZO