Social Mula umuhanzi w’umunyarwanda umaze kumenyekana muri muzika nyarwanda, akaba umwe mu bahataniraga igihembo cya Primus Guma Guma Super Star7, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Super Star’.
Iyi ni indirimbo imaze iminsi icurangwa bikomeye hano mu Rwanda ikaba yarakunzwe n'abantu banyuranye bahamya ko ari indirimbo yanditse neza. Kuri ubu rero uyu muhanzi yamaze gushyira hanze amashusho yayo nyuma y’ukwezi kumwe gusa ayishyize hanze.
Social Mula
Amashusho y’iyi ndirimbo akaba yarafashwe akanatunganywa na Ma~Riva umusore umaze kwamamara nawe mu gutunganya indirimbo z’abahanzi nyarwanda.
TANGA IGITECYEREZO