Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 6 Werurwe 2018 ni bwo inkuru yasakaye ko Social Mula yabuze umubyeyi we (papa we umubyara) watabarutse Saa tatu z'ijoro z'uyu wa mbere tariki 5 Werurwe 2018 mu bitaro bya Kanombe aho yari amaze iminsi arwariye nkuko Inyarwanda.com tubikesha Social Mula.
Social Mula aganira na Inyarwanda.com yabwiye umunyamakuru ko yasuye umubyeyi we kuri uyu wa Mbere tariki 5 Werurwe 2018 nimugoroba ariko ngo akihava abwirwa ko umubyeyi we yitabye Imana azize indwara y’umwijima yari amaze igihe arwara. Ati “Namusezeye nimugoroba, nari namusuye twanaganiriye, ashobora kuba yazize umwijima yajyaga awurwara bakamuvura agakira ariko ubu bwo byanze neza.”
Social Mula
Mugwaneza Lambert cyangwa Social Mula w’imyaka 25, asigaranye nyina witwa Mukabandora Illuminée n’abavandimwe be batatu. Iwabo ni ku Rwesero mu Karere ka Gicumbi ariko ubu Social Mula atuye mu Mujyi wa Kigali ari naho akorera umuziki.
TANGA IGITECYEREZO