RFL
Kigali

Social Mula mu gahinda kenshi nyuma yo kubura umubyeyi we watabarutse

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/03/2018 9:01
3


Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 6 Werurwe 2018 ni bwo inkuru yasakaye ko Social Mula yabuze umubyeyi we (papa we umubyara) watabarutse Saa tatu z'ijoro z'uyu wa mbere tariki 5 Werurwe 2018 mu bitaro bya Kanombe aho yari amaze iminsi arwariye nkuko Inyarwanda.com tubikesha Social Mula.



Social Mula aganira na Inyarwanda.com yabwiye umunyamakuru ko yasuye umubyeyi we kuri uyu wa Mbere tariki 5 Werurwe 2018 nimugoroba ariko ngo akihava abwirwa ko umubyeyi we yitabye Imana azize indwara y’umwijima yari amaze igihe arwara. Ati “Namusezeye nimugoroba, nari namusuye twanaganiriye, ashobora kuba yazize umwijima yajyaga awurwara bakamuvura agakira ariko ubu bwo byanze neza.”

Social Mula

Social Mula 

Mugwaneza Lambert cyangwa Social Mula w’imyaka 25, asigaranye nyina witwa Mukabandora Illuminée n’abavandimwe be batatu. Iwabo ni ku Rwesero mu Karere ka Gicumbi ariko ubu Social Mula atuye mu Mujyi wa Kigali ari naho akorera umuziki.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkuranga6 years ago
    So pain!! Sorry my brother, we are praying all family. May God be with you.lv u
  • Nkuranga6 years ago
    RIP my former teacher(Munyaneza Claude )we respect forever and ever abo watoje imico myiza nyiriza kwibagirwa . Nifatanije n'umuvandimwe wange Dynamique aka Social Mula kdi nimba ushaka ko tuzaganira neza my contact ni 0788280729 Nkuraga I thing you knows more. Thank you
  • sindayigaya peter claver6 years ago
    umuryango wa munyaneza claudie ukomeze kwihangana uwo mubyeyi watabarutse yaranyigishije Imana imwakire mu bayo





Inyarwanda BACKGROUND