RFL
Kigali

Social Mula agiye gutaramira muri Ambassador's Park mu gitaramo 'WEYOTAP'

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/06/2018 19:24
0


Umuhanzi Social Mula agiye gutaramira muri Ambassador's Park mu gitaramo 'WEYOTAP' kiba buri wa Gatanu kuva Saa moya z'umugoroba. Kuri uyu wa Gatanu tariki 22/06/2018 ni bwo Social Mula azataramira abazasohokera i Gikondo muri Ambassador's Park.



WEYOTAP bisobanura Weekly Youth Talent Performance (Igitaramo ngarukacyumweru kigaragarizwamo impano ziri mu rubyiruko). Iki gitaramo kiba buri wa Gatanu w'icyumweru kikabera muri Ambassador's Park hagatumirwa umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda kugira ngo asusurutse ababa bahasohokeye.

Ni igitaramo kigamije gufasha abahanzi kwerekana impano zabo no gufasha abakizamuka kumenyekana. Social Mula agiye gutaramira muri Ambassador's Park nyuma y'abandi bahanzi banyuranye bamubanjirijeyo barimo; Safi Madiba, Riderman, Mani Martin, Deam Boys, Jules Sentore, King James n'abandi. 

Image result for Umuhanzi Social Mula inyarwanda

Social Mula ategerejwe muri Ambassador's Park kuri uyu wa Gatanu

Nk'uko Inyarwanda.com ibikesha ubuyobozi bwa Ambassador's Park, kuri ubu umuhanzi utahiwe mu gitaramo WEYOTAP, ni Social Mula. Twabibutsa ko muri Ambassador's Park wanaharebera imikino y'igikombe cy'isi ukayireba kuri televiziyo za rutura aho uba umeze neza neza nk'umuntu wibereye aho umupira wabereye. Agashya Ambassador's Park ibafitiye ni uko izajya yerekana iyi mikino y'igikombe cy'isi mu buryo buri LIVE by'akarusho bakaba bafite abanyamakuru b'inzobere mu kogeza umupira aho bogeza iyi mikino y'igikombe cy'isi bagashyiramo na 'Commentaires'. Hateganyijwe kandi ibihembo bihabwa abafana baba bitwaye neza.

Social Mula

Igitaramo Social Mula agiye gukorera muri Ambassador's Park

Ambassador's Park iherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali. Iteganye n'urusengero rwa Methodiste Libre. Usibye kuba wahasohokera ugafata kamwe bijyanye n'amahitamo ya buri wese, ubusanzwe Ambassador's Park itanga serivisi zinyuranye zirimo; Sauna & Massage, amafunguro ya kumanywa n'ibindi. Bafite kandi n'amacumbi meza cyane ku biciro byoroheye buri wese.

Iyo wahasohokeye kandi ubasha gukoresha interineti y'ubuntu kandi yihuta. Kuri ubu noneho muri Ambassador's Park bagufitiye ikinamba kigezweho (Steam Car Wash) utasanga ahandi. Akandi gashya bagufitiye ni uko buri wa Kane berekana filime nyarwanda cyane cyane Seburikoko na City Maid ziza ku isonga mu zikunzwe cyane mu Rwanda.

Seburikoko

Buri wa Kane muri Ambassador's Park berekana filime nyarwanda by'umwihariko Seburikoko na City Maid






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND