RFL
Kigali

Skpado yakoze indirimbo itandukanye n’izo yari asanzwe akora-YUMVE

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:10/10/2018 15:04
0


Ntambara Steven uzwi nka Skpado Viva nyuma y’indirimbo Fresh and Clean yakoranye na Bulldogg, yagarutse mu yindi y’urukundo yise Laila ikaba ikoze bitandukanye cyane n’izo yajyaga akora.



Skpado yadutangarije ko inganzo y'iyi ndirimbo ye nshya yayigize akumva yakora indirimbo iri mu buryo butandukanye n’ubwa Reggae na DanceHall asanzwe akoramo. Skpado yabwiye INYARWANDA uko inganzo ya Laila yamujemo agira ati “Laila ni Inspiration nagize numva nakora indirimbo iri muri Style itandukanye nizo nsanzwe nkora arizo Dancehall na Reggae.”

Skpado

Umuhanzi Skpado Viva

Iyi ndirimbo n’ubwo ari iy’urukundo, Skpado yadutangarije ko nta mukobwa wihariye yayiririmbiye. Yaguze ati “Kubera kumva ntaririmba izina runaka ry’umukobwa nahisemo gukoresha Laila kugira ngo byoroshye Melody. Nashakaga ko iba Afro Zouk Style kuko nasanze ari Style nyafurika kandi ikunzwe n’ingeri nyinshi z’abantu ku isi.”

Skpado

Indirimbo ya Skpado Viva yayise 'Laila'

Nyuma yo gukora iyi ndirimbo ‘Laila’, Skpado Viva ni bwo yaje kumenya ko bamwe mu bakobwa b’abahinde harimo abitwa ba Laila biramushimisha.

Kanda hano wumve Laila ya Skpado Viva







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND