Umuhanzi Senderi International Hit avuga ko agiye kuzenguka imirenge yose yo mu Rwanda abonana n’abaturage batuye muri iyo mirenge, ari nako abagezaho ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ye nshya yitwa “Tuzarinda igihugu”, iyi ndirimbo akaba by’umwihariko yayituye abasirikare, abapolisi n’abandi bose baciye mu itorero.
Senderi International Hit, agiye gutangira gahunda yo kuzenguruka imirenge yose igize u Rwanda aganira n’abaturage kuri gahunda zo kubaka igihugu, akaba azanagenda abagezaho ubutumwa buri mu ndirimbo ye nshya yitwa “Tuzarinda igihugu”, akaba yizera ko Noheli y’umwaka utaha wa 2016 yazaba yararangije iyi gahunda ye yumva izaba ari umusanzu we mu kubaka igihugu.
Ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo ye yitwa “Tuzarinda igihugu”, Senderi yatangarije Inyarwanda.com yayituye by’umwihariko abasirikare b’ingabo z’u Rwanda, abapolisi, aba DASSO n’abandi baciye mu itorero ry’igihugu ahereye ku bayobozi bakuru barajwe ishinga no guteza igihugu imbere no kukirinda ibyatuma gisubira inyuma.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "TUZARINDA IGIHUGU"
Senderi, yaboneyeho gushimira abayobozi b’igihugu n’abandi banyarwanda bose bafite uruhare bagize mu iterambere ry’u Rwanda no kukirinda ibyagisubiza inyuma, asoza abifuriza gusoza neza umwaka wa 2015 ndetse no kuzatangira neza uwa 2016 ari nako bakomeza gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho baharanira kurushaho kugera ku bindi byisumbuyeho.
TANGA IGITECYEREZO