RFL
Kigali

RDB yemeranyije na Senderi kubahiriza ibiciro bishya ku bihangano bye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/10/2018 9:01
0


Senderi Hit yatangaje ko ibiganiro bya nyuma yagiranye n’ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) byashibutsemo imbabazi kurusha gusaba inyishyu. Ngo yemeranyije na RDB kubahiriza ibiciro bishya ku bihangano bye aherutse gutangaza.



Ibiganiro bya Senderi na RDB byavuye ku bihangano bye byakoreshweje mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi wabereye i Musanze mu Kinigi. Icyo gihe Senderi yazamuye ijwi avuga ko yagakwiriye kwishyurirwa ibihangano bye kuko byakoreshejwe atabitangiye uburenganzira.

Nyuma y’iminsi mike yahamagajwe mu biganiro na RDB. Ni ibiganiro bitashyizwe mu itangazamakuru ku byo bombi baganiragaho. Ibi biganiro byagiye biba mu minsi itandukanye. Mu ijoro ryakeye, Senderi yanditse kuri instagram avuga ko yagiranye ibiganiro na RDB ndetse n’uwari watsindiye isoko mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi wabereye mu Kinigi. Yagize ati:

Mu biganiro bya nyuma byaduhuje na RDB n’uwari watsindiye isoko mu kibazo cyavutse ku bihangano byanjye byakoreshejwe mu kwita izina uyu mwaka wa 2018 nahisemo kugikemuza imbabazi burundu.

Yakomeje avuga ko yemeranyije na RDB ko igiye gutangira kubahiriza ibiciro bishya ku bihangano bye nk'uko aherutse kubitangaza. Ati "Kuko biyemeje gutangira kubahiriza ibiciro byanjye bishya mu bikorwa byose byabo bibyara inyungu ndetse tukagirana n’amasezerano . Kuko bamenyeshejwe byimbitse na RDB itegeko ku birebana n’umutungo bwite mu by’ubwenge. »

Senderi Hit

Senderi Hit yatangaje ko yemeranyije na RDB gutangira kubahiriza ibiciro bishya ku bihagano bye

Mu kiganiro na INYARWANDA Senderi yavuze ko yahisemo gutanga imbabazi azirikana y’uko hari henshi azahurira na RDB. Yagize ati « Umuziki ni uguhozaho nzi ko tuzahurira henshi. Guhana si cyo nashyize imbere. Nashyize imbere imyumvire y’uko abantu bagomba guhinduka bagakoresha ibintu bafitiye amasezerano kuko bansabye imbabazi cyane ko bitazongera nanjye ndababarira.”

Hashize iminsi mike Senderi asohoye itangazo rigaragaza ibiciro bishya ku bihangano bye. Mu Kagali, Umurenge n’Akarere ku munsi umwe ni 50,000Rwf na 1,000,000Rwf ku mwaka; mu ntara, umujyi wa Kigali, Ibigo bya Leta, Abikorera, Minisiteri na Diaspora ni 200,000Rwf ku munsi na 2,000,000Rwf ku mwaka naho ku ba DJs bo ku mihanda mu ma studio no kuri bamwe bashyira ibihangano kuri CDs/DVDs na Flash Disk bazajya batanga 50Rwf ku munsi na 15,000Rwf ku mwaka. Ibi biciro ni byo wishyura iyo Senderi adahari ushaka gukoresha ibihangano bye.

Image result for Senderi Hit

Senderi aherutse gutangaza ibiciro ku bihangano bye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND