RFL
Kigali

Senderi Hit yashyize hanze indirimbo nshya yise "Volleball ni Famille” ivuga ibigwi by'umukino wa Volleyball-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/11/2018 8:10
0


Umuririmbyi Nzaramba Eric wamamaye nka Senderi Hit yamaze gushyira hanze indirimbo nshya “Volleyball ni Famille ”, avuga ko ariwe muhanzi w’Umunyarwanda ushyize hanze indirimbo ivuga ibigwi by’umukino wa Volleyball mu Rwanda.



Mu kiganiro na INYARWANDA, Senderi yavuze ko gukora indirimbo “Volleyball ni Famille” byaturutse ku rukundo afitiye abafana b’uyu mukino ndetse n’umukino muri rusange. Yagize ati “Ni njye muhanzi ukoze indirimbo isingiza umukino wa ‘Volleyball.  Ni ukubera ko abafana ba ‘Volleyball’ ari abafana banjye bose. Ni njyewe muhanzi ugiye kujya nambara imyenda ya ‘Volleyball’ kubera ko abafana ba ‘Volleyball’ ari abafana banjye. Abafana ba ‘Volleyball ni umuryango wanjye’, mbese muri macye ‘Volleyball’ ni umuryango,”

Iyi ndirimbo nshya “Volleyball ni Famillye” ya Senderi Hit yakorewe muri Monster Records, Senderi avuga ko amashusho yayo ataratangira kuyatekerezaho kuko adahagaze neza mu bukungu.

Senderi ari ku rutonde rw’abahanzi Nyarwanda bazasusurutsa abazitabira Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Volleball mu mwaka w’2018-2019. Ni urubyiniro azasangira na Uncle Austin ndetse na Victor Rukotana.

Umunsi wa kabiri w'imikino ya Shampiyona ya Volleyball iri tariki 17 Ugushyingo, 2018 izabera mu mujyi wa Kigali. Ni mu gihe hari indi mikino izabera mu karere ka Ngoma:

IPRC Karongi  na IPRC Ngoma

UTB  VC na IPRC Karongi

UTB VC na IPRC Ngoma

izi zizaba zesurana mu gihe mu mujyi wa Kigali muri Petit stade ho ruzaba rwambikanye hagati ya;

REG VC na APR VC  saa saba z'amanywa.

APR VC na KIREHE VC   saa Cyenda z'amanywa.

GISAGARA na REG VC saa kumi n'imwe z'umugoroba.

UMVA HANO INDIRIMBO 'VOLLEYBALL NI FAMILLE" YA SENDERI HIT

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND