RFL
Kigali

Selemani agiye gukorera igitaramo cy’amateka mu bwato

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:6/05/2016 15:23
1


Umuhanzi nyarwanda Selemani Uwihanganye, umaze igihe akorera ibikorwa bye bya muzika ku mugabane w’u Burayi by’umwihariko mu gihugu cy’u Bubiligi, kuri ubu yateguye igitaramo cy’amateka kuri we, giteganijwe kubera mu bwato kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Gicurasi.



Ni mu rwego rwo gushimira abantu bose bagira uruhare mu muziki we, by’umwihariko ariko uyu musore nk’uko yabidutangarije akazaba ashimira byimazeyo abakobwa batandukanye bagiye bamufasha mu bijyanye no kugaragara mu mashusho y’indirimbo ze.

Show izaba igamije gushimira abantu bose bagira uruhare muri muzika yanjye, cyane cyane abakobwa bagenda bagaragara muri video zanjye! Selemani aganira na Inyarwanda

Selemani

Selemani azwi mu ndirimbo nka Kiberinka ft Mani Martin, Pommes, Kamwe ft Washington, Milele ft Lolilo, Nzaruguharira, Selemusa n'izindi

Iki gitaramo kizabera ahitwa Qaui dela peniche, 44 1000 Bruxelles.  Uyu muhanzi akaba yaragiteguye ku bufatanye na kompanyi yitwa Nshuti modeling. Uretse Selemani uzaba ususurutsa abakunzi be, ngo Dj saido na Dj Selecta Mauriceh bazaba nabo babukereye mu kuvangavanga imiziki itandukanye kugeza mu gitondo.

Selemani

Nk'uko bigaragara ku rupapuro rwamamaza iki gitaramo(Affiche), abakobwa bagiye bagaragara mu ndirimbo za Selemani bazaza kwishimana n'uyu muhanzi n'abakunzi be

Nk’uko Selemani yabidutangarije kwinjira muri VIP bizasaba ubutumire(Invitation), naho ahandi bikaba ubuntu.  Ati “ Iri ni joro ry’ibyishimo, tuzaba dusangira n’inshuti n’abafandimwe, dutaramane kugeza mu gitondo.”

Reba amashusho y'indirimbo 'Kiberinka'

Reba amashusho y'indirimbo 'Pommes'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Byaragucanze wagahungu we!!! Ngo murwego rwo gushimisha abakobwa ukoresha muri clip?!!! Aka nakumiro pe





Inyarwanda BACKGROUND