RFL
Kigali

Sat B ufatwa nk'umuhanzi ukunzwe cyane mu Burundi ahamya ko ibyo agezeho byose abikesha inama za Nizzo Kaboss

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/09/2018 13:45
1


Sat B ni umwe mu bahanzi bagezweho i Burundi ndetse abakurikiranira hafi umuziki wo muri iki gihugu ntibabura no guhamya ko uyu mugabo ariwe uyoboye abandi mu gukundwa mu bahanzi b'i Burundi n'ubwo ntabarura runaka rirakorwa. Icyakora uyu muhanzi wamamaye cyane muri iyi myaka ahamya ko ibyo agezeho byose abikesha inama za Nizzo Kaboss.



Sat B ni umuhanzi wigeze guhungira mu Rwanda igihe mu Burundi habaga imvururu za politike aho abaturage batavugaga rumwe na Perezida Nkurunziza wiyamamarizaga manda ya gatatu yo kuyobora iki gihugu. Uyu muhanzi wari ufite indirimbo iharawe cyane muri icyo gihe 'Satura' ubwo yahungiraga mu Rwanda yahunze nk'umuhanzi ku bw'amahirwe ahura n'abahanzi bo mu Rwanda bamufata neza akomeza akazi ke k'ubuhanzi kugeza ubwo yatahaga i Burundi akiri umuhanzi kandi uhagaze neza.

Nizzo

Nizzo na Sat B banafitanye indirimbo

Ubwo yari mu Rwanda Sat B yaje guhuza na Nizzo Kaboss wo mu itsinda rya Urban Boys, baba inshuti z'akadasohoka. Aba babanye mu nzu igihe kitari gito. Sat B avuga ko hari byinshi atazibagirwa Nizzo yamufashije kandi kugeza ubu akigenderaho biri no mu bimufashije kuba ubu ari umwe mu bahanzi b'ibyamamare mu gihugu cy'u Burundi.

Aganira na Inyarwanda.com, Sat B yatangaje ko igihe yamaze mu Rwanda hari ibintu byinshi yahigiye ndetse biri mu bitumye kuri ubu ari mu bahanzi bubashywe mu gihugu cye cy'u Burundi. N'ubwo yahigiye byinshi iby'ingenzi ngo yabikuye kuri Nizzo Kaboss. Sat B yagize ati" Nizzo Kaboss yanyigishije ikintu kimwe, Kwifunga, kugendana n'abantu bamfitiye akamaro, kudahubuka, kwicisha bugufi imbere ya bose."

Sat B

Sat B ari mu bayoboye abandi bahanzi i Burundi

Uyu muhanzi ufatwa nk'ukunzwe cyane mu Burundi kurusha abandi avuga ko intambwe agezeho muri muzika ye ayikesha Nizzo Kaboss kandi azahora amwubahira ubufasha yamuhaye mu rugendo rwe rwa muzika ndetse ubufasha yahawe bukaba bwaranamwubatse.

REBA HANO INDIRIMBO 'NO LOVE' YA SAT B IRI MU ZIGEZWEHO I BUJUMBURA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Elio5 years ago
    nice song





Inyarwanda BACKGROUND