Umunyamakuru Sandrine Isheja wa Kiss Fm yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters Degree) yavanye muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ryigisha ibijyana n’uburinganire(Gender Studies).
Umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba Sandrine Isheja uherutse kurushingana na Peter Kagame mu birori byabaye tariki 16 Nyakanga 2016 aho basezeranye imbere y'Imana, ni umwe mu banyeshuri 8500 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda bahawe impamyabumenyi zabo kuri uyu wa gatanu tariki 29 Nyakanga 2016 mu birori byabereye kuri Sitade Amahoro byitabiriwe na Perezida Paul Kagame, wasabye abarangije kudatega amaboko ahubwo bakihangira imirimo kuko hanze hari ikibazo cy'ubushomeri.
Afite ishimwe rikomeye ku Mana yabimushoboje
Mu byishimo byinshi, Sandrine Isheja w’imyaka 27 y’amavuko, mu butumwa yatambukije kuri Instagram, yashimye Imana kubw’iyo ntambwe yindi ateye mu buzima bwe akaba abonye impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters Degree).
Ubwo yasozaga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, Sandrine Isheja, mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, yavuze ko atari we ubwe wishoboje ahubwo ko ari Imana. Yakanguriye abandi bakobwa bakiri bato kutitinya, abasaba kudashukwa n’uburanga bw'inyuma ahubwo bagakunda umurimo bagategura bakiri bato ejo habo hazaza. Yagize ati:
Abandi bari (abakobwa bakiri bato) nababwira ko bashoboye. Ntibitinye. Kandi bikuremo imyumvire yo gutega amaboko. Ikindi kandi abari hari ubwo dushukwa n'uburanga bw'inyuma, tukibagirwa ko tuzasaza. Ese niba hari abo ukuramo amafaranga uyu munsi kuko ufite uburanga,mu myaka micye iri imbere nibuyoyoka uzaba usigaranye iki? Uburanga wongeyeho ubwenge biba byiza kurushaho.
Bamwe mu barangije kaminuza uyu mwaka wa 2016
Sandrine Isheja abonye Masters nyuma y'iminsi micye yambikanye impeta n'umukunzi we Peter Kagame
TANGA IGITECYEREZO