RFL
Kigali

Sandra Miraj ahamya ko ruswa ishingiye ku igitsina ariyo ikumira abakobwa kujya mu muziki

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/04/2015 12:40
2


Nyuma y’aho benshi bakunze kwibaza impamvu abakobwa bakora umuziki nyarwanda bakiri bake,umuhanzikazi mu njyana ya Hip Hop, Umulisa Sandra uzwi nka Sandra Miraj, yatangaje ko gusabwa kuryamana n’abasore n’abagabo baba bakeneyeho ubufasha aribyo bibuza benshi kwinjira mu muziki.



Sandra Miraj a.k.a The real lady boss uzwi mu ndirimbo Isezerano yakoranye na Knowles,impeta y’urupfu,Power Power,Andi mahirwe yakoranye na Bull Dog,Byakaze n’izindi ahamya ko ubusambanyi bukorerwa abakobwa binjiye mu muziki aribwo bukumira benshi ndetse na bamwe mu babwinjiyemo bikabagora cyane gutera imbere.

 Sandra Miraj

Umuraperikazi Sandra Miraj(hagati)mu mafoto y'isaburukuru ye kuwa 6 Werurwe 2015

Akomeza avuga ko kwinjira mu muziki k’umukobwa atari ibintu byoroshye, kuko ahanini abagabo cyangwa abasore  bagana cyangwa bafatanya nabo babasaba ko baryamana, bityo bikaba byabaviramo indwara z’ibyorezo nka Sida cyangwa  gutwara inda zidateguwe.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, Sandra Miraj yagize ati “Ahhh buriya si ibintu byoroshye habe na gato kwinjira mu muziki, kuko nkatwe b’abakobwa iyo ugiye ugana umusore cyangwa umugabo si bose ariko abenshi baba bifuza kuryamana na twe. Ibyo rero rwose ntawabivamo kuko umuntu aba agomba kubonana n’abantu barenga igihumbi abakeneyeho ubufasha.”

Sandra Miraj

Umuraperikazi Sandra Miraj

Yakomeje avuga ko gukora umuziki uri umukobwa utishoboye bigoye cyane, yemeza ko bisaba kwihangana, ubushishozi ndetse n’amasengesho ahagije kugira ngo utsinde ibyo bigeragezo byose. Sandra Miraj yasabye abakobwa bose bifuza kuwujyamo n’abawurimo kugira amakenga, gusa yemera   ko hariho abitwara neza bakabasha kugera kure nta kibazo na gito bahuye nacyo.

Ese koko kuba nta bakobwa benshi dufite mu muziki nyarwanda,byaba biterwa n’ibi Sandra Miraj yatangaje?

Reba hano hepfo indirimbo ya Sandra Miraj yise

Gideon N.M






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yves9 years ago
    Uyu mwana wumukobwa avuze ukuri kuko aba producteurs bose bo mu rwanda bakunda abakobwa kubi nkaba numva rero ku gukorera indirimbo urumukobwa bagusaba ko mwaryamana
  • 9 years ago
    Ese ko yahombanye isura ni urumogi nibinini





Inyarwanda BACKGROUND