RFL
Kigali

Salman Khan, icyamamare muri filime z’abahinde yakatiwe gufungwa imyaka 5 azira kwica inyamanswa

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:6/04/2018 19:22
1


Abdul Rashid Salim Salman Khan ni umwe mu bakinnyi ba filime za Bollywood wamenyekanye cyane, ubu yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu kubera kwica nkana impala yo mu bwoko bw’izenda kuzimira zitwa blackbucks.



Salman Khan yahamwe n’iki cyaha cyo kwica iyi mpala yakoze muri 1998, ni ukuvuga mu myaka 20 ishize. Abandi bakinnyi ba filime 4 bari barareganywe nawe bo barekuwe, we akatirwa igifungo cy’imyaka 5. Uyu mukinnyi wa filime yagaragaye aherekezwa n’abapolisi muri gereza ya Jodhpur, ni mu burengerazuba bwa leta ya Rajasthan.

Umwunganizi we mu mategeko ariko yamaze gutangaza ko uyu mugabo w’imyaka 52 yifuza kujuririra umwanzuro w’urukiko, ubu bujurire umucamanza akaba ari bubwumve uyu munsi tariki 06/04/2018. Iki kirego cyagejejwe mu rukiko n’ubwoko bw’abahinde bwitwa Bishnoi bugendere ku migenzo n’imisengere yo kubaha impala ku rwego rwo hejuru. Aba ba Bishnoi bari bamaze hafi iyi myaka 20 yose bakurikirana iki kirego mu rukiko ndetse iki gihano cyahawe Salman Khan bakaba bacyishimiye cyane.

Related image

Ngiyi blackbuck ifungishije Salman Khan

Abandi bakinnyi ba filime 4 aribo Saif Ali Khan, Neelam, Tabu na Sonali Bendre bo barekuwe ari abere muri iki kirego. Bamwe muri bagenzi ba Salan Khan bavuze ko bababajwe n’iki gihano cyamuhawe bavuga ko byaba byize kigabanyijwe. Ifungwa rye kandi rihangayikishije uruganda rwa sinema mu Buhinde ari rwo Bollywood, dore ko hari imishinga myinshi ya filime uyu mugabo yagizemo uruhare iteganyijwe mu gihe nibura cy’imyaka 2 iri imbere uhereye uyu munsi.

Related image

Salman ari kujya mu rukiko

Uyu Salman Khan yamenyekanye muri filime nka Biwi Ho To Aissi, Prem Ratan Dhan Payo, Sultan, Tiger Zinda Hai n’izindi. Ntiyigeze ashaka umugore ndetse nta mwana agira ku myaka ye 52, yagiye akundana n’abakobwa bamenyekanye cyane mu bihinde banarimo Aishwarya Rai wabaye nyampinga w’isi muri 1994.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fab6 years ago
    yafunguwe mukosore. ejo yaraye arekuwe





Inyarwanda BACKGROUND