Mu minsi ishize nibwo umuhanzi Safi Madiba yashyize hanze indirimbo ye na RayVanny uyu akaba icyamamare mu muziki wa Tanzania, nyuma y’iyi ndirimbo Safi Madiba yari atarashyira hanze indi ndirimbo iyikurikira, kuri ubu uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya Urban Boys yamaze gushyira hanze indi ndirimbo wenyine yise ‘My Hero’.
Iyi ndirimbo nshya ‘My Hero’ ya Safi Madiba ije ari iya kabiri yikoranye nyuma ya kimwe kimwe nayo yigeze kwikorana, iyi ikaba iya kane uyu muhanzi ashyize hanze nyuma yo gutandukana n’itsinda yahoze akoreramo rya Urban boys. My Hero ni indirimbo nshya ya Safi Madiba yakozwe na Producer Madebeat uyu akaba aherutse gutangwa nk’umu producer mushya muri studio ya Uno Record iyi ikaba ibarizwa i Nyamirambo.
Indirimbo nshya ya Safi Madiba yayise 'My Hero'
Ku bwa Safi Madiba ngo amashusho y’iyi ndirimbo nayo arajya hanze mu minsi ya vuba cyane ko ubu nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo igikurikiyeho ari ugufata amashusho yayo bityo akizeza abakunzi ba muzika ko mu minsi ya vuba aba abahaye amashusho y’iyi ndirimbo. Iyi ndirimbo nshya Safi Madiba ayishyize hanze mu gihe ari mu myiteguro y’ibitaramo afite byo kumurika inzu ya The Mane nawe abarizwamo.
Ibitaramo The Mane yateguye
Ibi bitaramo biba ku wa 23 Werurwe 2018 i musanze na 24 Werurwe 2018 i Kigali byatumiwemo Harmonize icyamamare muri Tanzania unakorera mu nzu ya Wasafi. Usibye uyu ariko hari nabandi ba hano mu Rwanda bazagaragara muri iki gitaramo barimo Marina ukorana na Safi muri The Mane kimwe nabandi bahanzi banyuranye bazafatanya naba ba The Mane nka Riderman, king James, Yvan buravan, Queen Cha,Dj Pius, Uncle Austin na Christopher.
TANGA IGITECYEREZO