RFL
Kigali

Safi Madiba yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘My Hero’-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/03/2018 9:26
11


Mu minsi ishize nibwo umuhanzi Safi Madiba yashyize hanze indirimbo ye na RayVanny uyu akaba icyamamare mu muziki wa Tanzania, nyuma y’iyi ndirimbo Safi Madiba yari atarashyira hanze indi ndirimbo iyikurikira, kuri ubu uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya Urban Boys yamaze gushyira hanze indi ndirimbo wenyine yise ‘My Hero’.



Iyi ndirimbo nshya ‘My Hero’ ya Safi Madiba ije ari iya kabiri yikoranye nyuma ya kimwe kimwe nayo yigeze kwikorana, iyi ikaba iya kane uyu muhanzi ashyize hanze nyuma yo gutandukana n’itsinda yahoze akoreramo rya Urban boys. My Hero ni indirimbo nshya ya Safi Madiba yakozwe na Producer Madebeat uyu akaba aherutse gutangwa nk’umu producer mushya muri studio ya Uno Record iyi ikaba ibarizwa i Nyamirambo.

safi madiba

Indirimbo nshya ya Safi Madiba yayise 'My Hero'

Ku bwa Safi Madiba ngo amashusho y’iyi ndirimbo nayo arajya hanze mu minsi ya vuba cyane ko ubu nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo igikurikiyeho ari ugufata amashusho yayo bityo akizeza abakunzi ba muzika ko mu minsi ya vuba aba abahaye amashusho y’iyi ndirimbo. Iyi ndirimbo nshya Safi Madiba ayishyize hanze mu gihe ari mu myiteguro y’ibitaramo afite byo kumurika inzu ya The Mane nawe abarizwamo.

harmonizeharmonizeIbitaramo The Mane yateguye

Ibi bitaramo biba ku wa 23 Werurwe 2018 i musanze na 24 Werurwe 2018 i Kigali byatumiwemo Harmonize icyamamare muri Tanzania unakorera mu nzu ya Wasafi. Usibye uyu ariko hari nabandi ba hano mu Rwanda bazagaragara muri iki gitaramo barimo Marina ukorana na Safi muri The Mane kimwe nabandi bahanzi banyuranye bazafatanya naba ba The Mane nka  Riderman, king James, Yvan buravan, Queen Cha,Dj Pius, Uncle Austin na Christopher.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA SAFI MADIBA 'MY HERO'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aime6 years ago
    nice song kabisa safi abirimo neza rwose courage
  • Gafaranga6 years ago
    Safi ndagukunda ariko usibye imwe wakoranye na Meddy niyo gato ibyonitse izindi zose ntakigenda gerageza ushyiremo ingoma indirimbo zibyinike kuko ari live uziririmbye abantu bagona
  • Twesigye safi abdulkarim6 years ago
    yawe komerezaho kbx ibintu namahoro pe uri gutuma nkukunda sana %
  • Ishimwe robert6 years ago
    Hhhhhhh nabinze ifite KBS gusa madiba arabizi Arko nyamberaga byiza urban byoz barikumwe gusa courage musaza bizaza
  • 6 years ago
    Ndakwemera san uraturyohereza kbs song zawe ziratwubaka
  • musafiri6 years ago
    wp KBS genda upfubure nibyo Uzi kuririmba byakuvuyemo igihe watandukanaga na group wahozemo ya urban boys naho kugiti cawe ubikora kugira ubone abandi bagukwa nkayo Judith yagukoyee madiba hhh watumye natwe twanga gushaka ngu dutegereje abazadukwa hhhh
  • Kazitunga6 years ago
    Safi courage! Iyi ndirimo iraryashye pe! Detegereje video
  • Jean Bosch 6 years ago
    Courage Kbs ubirimwo neza
  • Niyongabo Nicas6 years ago
    Gusa safi jye ndagukunda sana birenze kuko uraryohereza sana.ntakintucyishishikaza nkogufata mumutwe indirimbozawe.usikatetaama. Ilove u somuch.
  • Ishimwe anitha6 years ago
    Safi ndagkunda pe bidasubirwah
  • iradukunda modeste5 years ago
    safi kabisa urarenze 2





Inyarwanda BACKGROUND