RFL
Kigali

Safi Madiba yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Good morning' yiganjemo ubwiza bw'ikiyaga cya Kivu-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/08/2018 9:15
10


Mu minsi mike ishize nibwo Safi Madiba yashyize hanze indirimbo ye nshya yise 'Good morning' kuri ubu uyu muhanzi yamaze gushyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo yiganjemo amashusho yafatiwe ku kiyaga cya Kivu, ariko kandi nkuko uyu muhanzi yabitangarije Inyarwanda.com ngo uyu ni umwe mu mishinga igomba kuba yujuje Album ye nshya ari gukoraho.



Safi Madiba akimara gushyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo yatangarije Inyarwanda.com ko aya mashusho yayafatiye ku Kibuye ubu ahasigaye hitwa mu karere ka Karongi, aha akaba yarahisemo kugaragaza ubwiza bw'aka gace ndetse n'ikiyaga cya Kivu mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu Leta y'u Rwanda idahwema kureshya ba mukerarugendo.

Safi Madiba yagize ati" Njye ndi umuhanzi ariko w'umunyarwanda, indirimbo yanjye niwo musanzu wanjye ku banyarwanda n'igihugu muri rusange, iyo ngiye gufata amashusho y'indirimbo nkayafatira ku kiyaga cya Kivu hari icyo biba bisobanuye, aha nashakaga kwereka abanyarwanda ubwiza bwa kiriya kiyaga ndetse nkumuntu utaragerayo we nibaza ko nyuma yo kubona indirimbo yanjye azahita agira amashyushyu yo kujyayo cyangwa umunyamahanga uzabo ariya mashusho bikaba byaba kimwe mu bimureshya kuza mu Rwanda."

Safi MadibaSafi Madiba

Uyu muhanzi yatangaje ko yahisemo gukorana na Sasha Vybz amukuye muri Uganda aho kugira ngo ajye muri Uganda kuhakorera amashusho nyamara muri we yarumvaga hari itafari yashyira mu kugaragaza ubwiza bw'igihugu cye aho kujya gufasha abandi kugaragaza ubwiza bw'igihugu cyabo. ikindi Safi Madiba yatangarije Inyarwanda ni uko iyi ndirimbo kimwe n'izindi amaze gushyira hanze ari zimwe mu zizaba zigize album ye 'come to life' azashyira hanze mu mpera z'umwaka utaha wa 2019.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO NSHYA YA SAFI MADIBA 'GOOD MORNING'

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umuraza Saidath5 years ago
    Ese yemwe, uyu muhungu w'i Butare ko afite umuvuduko udasabzwe, ba bagenzi aho bazapfa bamufashe? Reka njye mbabwire, maze kubona impamvu Urban Boyz kera twajyaga tuvuga ngo irakora! Twibeshyaga ku muvuduko n'umuhate wa Safi, tukagira ngo ni Urban Boyz yakoze, kumbe ntibazi aho biva bn'ho bijya!
  • Bosco Mpayemungu5 years ago
    Ngaho da! Narabivuze mwa bavandimwe mwe! bamwe birirwa iwabo, umwe anywa urumogi, undi apfubura umukecuru w'umunyamerikakazi, undi yibereye mu kazi nyine! Great Job safi, abanyarwanda turijijisha ariko tuba tuzi ukuri, ntibizadusaba gushishoza kugira ngo tumenye akazi ukora,. bravo
  • Mutemberezi Ildephonse5 years ago
    Niba uyu muhungu akora akazi ka Leta, umuvunyi amwegere, harebwe niba nta mutungo wa Leta yanyereje, kuko akora ama videos ahenze kabisa, kandi meza cyane. Congrats madiba, tukuri inyuma hakiyamungu
  • Bwiza Huguette5 years ago
    Burya reka mbabwire, iyo umuntu amaze gukura , bijya mu migirire ye yose! Kera safi yari umuntu wiyemera cyane, ariko ubu aca ku bantu akabasuhuza, kuri jye mbona bivuze ibintu byinshi, yamaze gufata umuziki nk'akazi kazamuhuza n'abantu, kurusha uko kazamutanya nabo! Coup de chapeau mwana w'i butare, gusa ibyo byana byo mu ma video, nizere ko uvira mo aho, naho ubundi madame yazakwirenza
  • Kabera Paul5 years ago
    Uyu mujama azabahagiza mpaka, biragaragara ko muri muzika ashobora kuba afite intego, bitari bimwe umuntu akora ngo azajye muri guma Guma! Ahoooooooo, amashyi ngo kaci kaci( Umugani wa Mzee rucagu), ese ubundi uyu we yagiye he? Rucagu naramwemeraga Kabisa, njye ndi Safi namugira Manager, maze akajya ampa bya bitekerezo bye byuzuye ubunararibonye, lol
  • Etienne5 years ago
    hahaha, Kabera paul aransekeje, ngo rucagu akaba manager!hahaha, ahwiiii Imbavu zanjye uzaziriha sha Paul we
  • evalde5 years ago
    Uyu muhungu nativumbura azaba mpuzamahanga, urabona ko iyi ndirimbo ntaho itandukaniye n'izi lagos
  • Nandi5 years ago
    Hahahaha UMUNTU 1 ARAZA AGAHINDAGURANYA AMAZINA AGATAKA SAFI NKAHO HARIHISHYA KIRI MURIYONDIMBO . wabona arumugorewe Uri kwandika bino bi comments.
  • Stanah 5 years ago
    Safi we kumeza wikorere musore burya urban boys yatumaga tukwibeshyaho kandi uri umukozi nyawe
  • Muvara5 years ago
    Ariko ishyari ry'abanyarwanda ni umunsi! Ngo ama comments yose araza ashima ibikorwa bya Safi? Nabyo se kandi bihindutse icyaha?ngo wasanga ari judith wanditse? nawe shaka uwawe ajye akwandika. ibyo nabyo ubwo bigushyire ku ruhayi?





Inyarwanda BACKGROUND