Muri iyi minsi abahanzi bari muri The Mane Safi Madiba kimwe na Marina bari kubarizwa mu gihugu cya Uganda, aho bose bari gukora ibikorwa by’umuziki gusa benshi mu bakurikiranira hafi ibikorwa by’uyu muhanzi wahoze muri Urban Boys ndetse n'abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga batunguwe bikomeye no kubona Safi usutse amaderedi.
Aba bahanzi berekeje muri Uganda aho buri wese muri bo ari gukora ibikorwa bya muzika. Safi Madiba ari gufata amashusho y’indirimbo ye nshya itarasohoka yise ‘Kimwe kimwe’, aya mashusho akaba ari gufatwa ndetse akazanatunganywa na Sasha Vybz. Usibye Safi ariko Marina nawe yari yerekeje muri Uganda gushaka uko yakorerayo indirimbo byanamuhira agakorana n’umuhanzi wo muri Uganda gusa kugeza ubu amakuru yari ahari ni uko hari indirimbo ari gukorera kwa Producer Nessim.
Safi Madiba mu isura nshya y'umuziki
Nyuma y’igihe kingana n’icyumweru bazamara muri Uganda Safi Madiba na Marina bazahita bagaruka mu Rwanda aho bagomba gukomeza gukora ibikorwa binyuranye birimo no gukomeza kwamamaza ibihangano byabo.
REBA AMAFOTO UBWO HAFATWAGA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA SAFI MADIBA:
Mbere yo gutangira gufata amashusho Safi Madiba yabanje gutunganya deredi zeSafi Madiba mu ifatwa ry'amashusho
REBA HANO GOT IT YA SAFI NA MEDDY
TANGA IGITECYEREZO