Rugangura Axel ni umwe mu banyamakuru bakunzwe mu bogeza umupira w’amaguru, cyane cyane shampiyona z’i Burayi. Nubwo amaze imyaka 4 akora umwuga w’itangazamakuru, ngo we yumvaga azaba umuganga . Abamwumvise bwa mbere yogeza umupira nibo batumye abikomeza.
Shampiyona z’i Burayi zifite abakunzi benshi, Premier League yo mu Bwongereza bikaba akarusho. Axel Rugangura nk’umwe mu bogeza iyi mipira kuri radiyo Falsh afite abakunzi benshi banakunze kudusaba ko twabagezaho bimwe mu bimwerekeyeho.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na inyarwanda.com , Rugangura yatunyuriyemo uko byagenze ngo atangire kogeza umupira kuri radiyo, aho bakomora amagambo bakoresha bogeza imipira, icyo bimaze kumugezaho,…
Axel Rugangura yavukiye i Bujumbura mu gihugu cy’Uburundi tariki 30 Gicurasi 1989. Amashuri abanza yayigiye mu Mujyi wa Kigali ku ishuri ribanza rya APAPER, icyiciro rusange acyigira kuri IPM(Institut Paroissial de Mukarange), ikindi cyiciro acyigira muri APADE. Amashuri ya Kaminuza, Rugangura yayize muri NUR(National University of Rwanda) mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho icyitwa SJC(School of journalism & Communication), aharangiza muri 2012.
Abamwumvaga nibo batumye akomeza akazi ko kogeza umupira
Muri 2012 ubwo yari ari kwimenyereza umwuga w’itangazamakuru (Stage) kuri Radio Contact, nibwo Rugangura Axel yatangiye kogeza umupira, ahera ku gikombe cy’Uburayi(Euro). Kuba yari azi abakinnyi benshi ndetse n’amakipe atandukanye, ngo nibyo byatumye atangira kogeza umupira , abikomeza bitewe n’imbaraga yatewe n’abamwumvaga.
Axel Rugangura mu kazi
Ati “ Twogeje icyo gikombe, abanyumvaga icyo gihe bambwiye ko mbifitemo impano, bansaba kuzabikomeza numva biranshimishije mbikomeza gutyo kugeza n’ubu nkaba nkibikora.”
Yumvaga azaba umuganga
Iyo ubajije Rugangura niba akiri umwana muto yarumvaga azaba umunyamakuru wogeza umupira , agusubiza ko atajyaga abitekereza.
Ati “ Ubundi numvaga nzaba umuganga, nkajya mfasha abarwayi babaye kuko numva nifitemo impano yabyo.Kogeza umupira natangiye kubikunda ninjiye mu itangazamakuru ry’imikino, ariko nkiri muto, ntabwo narinziko nzabikora, nikundiraga kuganira iby’umupira gusa. Ndabyibuka muri 1997-1998 ubwo habaga igikombe cy’isi cyatwawe n’Ubufaransa nibwo natangiye gukunda cyane kuganira ku mupira.”
Nubwo awogeza ariko ngo na we yakinaga mu b’inyuma
Ukurikije uko yogeza umupira, biragoye ko wagirana ikiganiro na Rugangura ukibagirwa kumubaza niba na we yarigeze nibura kuwukina. Rugangura avuga ko na we yigeze gukirana umupira w’amaguru ariko aza kubihagarika kubera amasomo.
Ati “ Umupira narawukinnye nkiri muto. Nakinaga aho bita kwa John ku Kicukiro. Icyo gihe nakinaga mub’inyuma kuri 2. Ariko uko imyaka yagiye yicuma nagiye mbigabanya kubera amasomo.”
Gukwakwanya, Gucabiranya, …amagambo bakura mu bitabo
Rugimbana Theogene agikorana na Axel Rugangura kuri Radio Flash FM nibo bakunze kuzana amagambo atamenyerewe cyane na benshi, bakayakoresha bogeza umupira. Muri ayo harimo’Gukwakwanya’, ‘Gucabiranya’, n’andi atandukanye. Kubwa Axel Rugangura ngo aya magambo nubwo benshi bayibazaho ariko arasanzwe.
Ati “ Amagambo dukoresha twogeza umupira ni amagambo asanzwe aba mu rurimi rw’Ikinyarwanda nubwo benshi baba batayazi. Iyo ugenda usoma nk’ibitabo bivuga ku buvanganzo n’umuco nyarwanda, usangamo inyunguramagambo, ugahera aho wumva byanahura cyane n’ibikorwa bimwe na bimwe bibera mu mukino w’umupira w’amaguru , icyo gihe ukagerageza kugenda ugabanya amagambo ari mu ndimi z’amahanga ugakoresha ay’ikinyarwanda kuko abenshi baba batumva n’izo ndimi zindi.”
Kogeza umupira , akazi kamaze kumugeza kuri byinshi
Mu myaka 4 amaze akora akazi ko kogeza imipira y’amakipe y’iburayi cyane cyane iyo mu Bwongereza, Axel Rugangura ahamya ko bimaze kumuhindurira ubuzima.
Ati “ Kogeza umupira bimaze kungeza kuri byinshi. Birantunze mu buzima bwa buri munsi, bituma mfasha umuryango wanjye ariko icy’ingenzi cyane si amafaranga cyangwa ibintu , aka ni akazi gatuma umenyana n’abantu benshi mu gihugu hose. Burya kugira abantu nibwo bukungu bwa mbere buruta ibindi byose. Kogeza umupira bigufasha kugira inshuti nyinshi cyane kandi zagufasha mu buzima. Ubu mfite inshuti mu ntara zose z’igihugu, aho najya hose , nta kibazo nahagirira ngo mbure umfasha, urumva ko ibyo ntacyo wabinganya.”
Ni umufana wa Kiyovu Sports na Milan AC
Nubwo akunda kogeza imipira yo mu Bwongereza ngo nta kipe ahakunda ahubwo afana Milan AC yo mu Butaliyani ndetse na Kiyovu Sports hano mu Rwanda.
Agiye gutangira no gukora ikiganiro kuri Televiziyo
Hashize ibyumweru 2 igitangazamakuru cya Flash akorera gitangije na televiziyo. Rugangura Axel avuga ko mu minsi izaza, abakunzi be bazatangira kumubona no mu biganiro bica kuri televiziyo.
Ati “ Mu minsi iri imbere birumvikana nyuma yo gutangira kwa Flash TV, nzajya nkora n’ibiganiro kuri Televiziyo. Nzajya nibanda ku biganiro bisanzwe by’imikino n’imyidagaduro.”
Niba na we ufite undi muntu uzwi, ukunda wumva twazakugezaho amwe mu mateka ye, watwandikira kuri info@inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO