RFL
Kigali

Rubavu: Vanessa yegukanye ikamba rya Miss Scandinavia atangaza ko afite inzozi zo kuzaba Miss Rwanda 2020

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/09/2018 17:00
2


Vanessa Musemakweli ni we wegukanye ikamba rya Miss Scandinavia 2018 atangaza ko agiye guhita ashyira mu bikorwa imishinga ye harimo no gushinga ikipe y’abakobwa y’umupira w’amaboko (VolleyBall) ya Scandinavia.



Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru taliki 9 Nzeli 2018 ni bwo hasojwe irushanwa rya Miss Scandinavia ryari rimaze hafi iminsi irenga 30 ribera mu karere ka Rubavu. Nyuma y’irushanwa Inyarwanda.com twegereye umukobwa wegukanye iri kamba ry'ubwiza (Miss) Vanessa Musemakweli yagira icyo atangaza ku mishinga ye ndetse n'icyamufashije kwegukana ikamba nka Miss Scandinavia 2018.

Miss Vanessa

Paluku Thierry umuyobozi mukuru wa Scandinavia Business Ltd ashyikiriza Miss Vanessa icyangombwa (Ifoto Iyaremye Yves)

Mu magambo ye Miss Vanessa yatangarije Inyarwanda.cm ko kuva yavuka yamye afite intego yo kuzaba Miss ahagarariye abandi bakobwa ndetse no kugira icyo afasha abakobwa bagenzi be mu buryo bwo kubateza imbere. Uyu mukobwa wabonaga afite akanyamuneza kenshi bitewe n’urugendo yasoje ayoboye abandi, yavuze ko amahirwe yagize n’abandi bakobwa bagenzi be haba abo mu karere ka Rubavu ndetse n’abo mu gihugu muri rusange nabo bazayungukiramo yagize ati:

Njye mfite ibintu byinshi niyemeje gukora harimo no gushinga ikipe y'umupira w'amaboko ya Scandinavia, ikazaba ari ikipe izafasha abantu batandukanye by'umwihariko abakobwa ndetse ikazaba ari yo gushimangirako abakobwa bashoboye  kandi bafite byinshi byogukora. Aya mahirwe ntabwo ari ayanjye gusa ahubwo ni ay'abakobwa bo mu gihugu cyose na cyane ko imishinga yanjye ireba abakobwa bose, mfite ibyishimo byinshi kandi nawe urabibona habanjye haba umuryango wanjye twese turishimye kubera ayamateka akozwe kandi ndakomeje.

Miss Vanessa

Miss Vanessa hamwe n'ibisonga bye

Uyu mukobwa kandi yahishuye ko yifuza kuziyamamariza Miss Rwanda muri 2020 na cyane ko yabyifuje akiri umwana. Mu bintu Miss Vanessa Musemakweli yamerewe nk'ibihembo harimo itike y'indege y'i Dubai akamarayo iminsi 10 atembezwa ndetse anitaweho. Uretse kujyanwa i Dubai yahawe cheque y'ibihumbi ijana (100,000Frw), Certifica ndetse n'ikarita yo guhagararira Scandinavia, guhabwa akazi muri Scandinavia n'ibindi bitandukanye.

Vnessa Musemakweli usanzwe akorera muri 1000 Hills Fashion Agency yashimiye Inyarwanda.com yamufashije muri ibi bihe byo kwiyamamaza kugeza amarushanwa arangiye ndetse ashimira umubyeyi we, abavandimwe be, Mugunga Jimmy uhagarariye 1000 Hills Fashion Agency mu karere ka Rubavu ndetse n'abateguye iri rushanwa muri rusange.

Miss Vanessa

Miss Vanessa afite indoto zo kuzaba Miss Rwanda 2020

Miss VanessaMiss Vanessa

Miss Vanessa yahawe ibihembo binyuranye harimo n'itike izamujyana i Dubai






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • xxxxc5 years ago
    M iss Vanessa courGe turikumwe nawe gusa rubavu ni cool kbsa harashyushye
  • mama5 years ago
    tufamyshyigikiye kbsaaaa





Inyarwanda BACKGROUND