Rimio ni izina utavuga ko ryamamaye mu myaka itambutse, uyu ni umusore watangiye muzika ahagana 2009, icyakora nyuma ntabwo byamuhiriye cyane ko yagombaga kubanza kurangiza kwiga amasomo ye ahitamo kuba ahagaritse ibya muzika none nyuma yo kurangiza kwiga yongeye kubura ibya muzika.
Uyu musore iyo muganiriye akubwira ko yahagaritse muzika kuko yagombaga kubanza kurangiza kwiga nyuma yaho ngo arangirije amasomo akaza kubona akazi byose bitatumye abona uko akomeza gukora umuziki, icyakora kuri ubu ngo amaze gushyira ku ruhande ibijyanye namasomo yahise agaruka mu muziki.
Rimio umuhanzi waherukaga gukora muri 2012 kuri ubu yongeye kugaruka mu muziki
Aha uyu musore aganira na Inyarwanda.com yagize ati” Natangiye muzika 2009, nkora indirimbo yitwa nise Sigaho ikorwa na Producer Junior Multisystem, 2010-2012 naje kwinjira mu nzu itunganya umuziki Davydenko yakoreragamo ya F2K, aha ninaho nakoreye indirimbo nise Ntibakuzi, nyuma nakoranye indirimbo na TMS twise Abasare iranakundwa cyane gusa muri 2012 naje kujya kurangiza amasomo muri ULK nyuma mbona akazi bituma mba mpagaritse ibyo kuririmba.”
Kuri ubu uyu musore agarukanye indirimbo nshya yise ‘Sinjye’ iyi akaba yarayikoranye na Producer Mell Oddy, iyi ikaba iya mbere ashyize hanze nyuma yuko yiyemeje kugaruka mu muziki. Ku bwe ngo agarutse wese ndetse vuba aha arashyira hanze amashusho yayo.
TANGA IGITECYEREZO