RFL
Kigali

Riderman aracyashikamye ku cyemezo cyo gusezera umuziki yahibibikaniye imyaka irenga 10

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/09/2018 13:11
1


“Ntabwo ngiye kuva mu muziki kuko ntawukunze icyo ngicyo cyumvikane “. Umuraperi Gatsinzi Emery wamenyekanye nka Riderman aracyashikamye ku cyemezo cyo kureka umuziki.



Ni ibintu avuga ko yatekerejeho igihe kinini, ngo harabura imyaka ibiri akava muri iki kibuga yaruhiye kenshi agisiganira na benshi bagiye bashwana abandi bakikubura.

Riderman ni umuraperi wubashywe mu ruhando rw’abanyamuziki, yakoze indirimbo nyinshi zacuranzwe henshi nanubu , mu tubyiniro, kuri Radio, kuri Televiziyo zikavugwa imyato n’abanyabirori bihebeye imirongo uyu muraperi amanura mu ndirimbo. Afite mu kabati ke amashimwe atabarika kugeza ku gikombe cya Primus Guma Guma Super Stars.

Mu kiganiro na Isango Star, Riderman yashimangiye ko habura imyaka ibiri agasoza urugendo rw’umuziki yaboneyemo ibyiza n’ibibi. Yagize ati “Narabibabwiye mu myaka ishize. Nababwiye y’uko ari imyaka itatu hamaze gushira umwe hasigaye ibiri. Ariko muri iyo myaka ibiri igihari mwihangane mbahereze imirongo myinshi,..N’ibyo twashaje. Mu myaka ibiri nzaba ngiye kugira imyaka 35 uragira ngo nzagire,…”

Image result for Umuhanzi Riderman

Riderman yemeje ko mu myaka ibiri iri imbere azasezera umuziki

Ridermna yigereranyije n’imidoka ishaje avuga ko nawe akuze akwiye guharira abandi bahanzi bakizamuka. Ati “Ariko nane ku rundi ruhande hari abajeni bari kuza tugomba guhereza umwanya kugira ngo bakore umuziki.”

Uyu muraperi wubashywe avuga ko atazi neza icyo azahita akora nasezera umuziki, ati “Simbizi, nshobora kuzagenda nkorora nkajya ntorora inka n’inywera amata. Nkajya mpinga ibishyimbo mukajya muza nkabacuruzaho inyanya,..” Yavuze ko igihe nikigera azatangaza ibyo azahita akora.

Yavuze ko muri uyu mwaka wa 2018, Album “Rutenderi” igiye kumara imyaka icumi isohotse, ngo amaze no gukora Album zigera mu icumi. Aratekereza ko mu myaka ibiri isigaye ngo asezere umuziki azaba amaze gukora izindi album. Asezera ngo azavuga ati “Muzika nyarwanda, naguhereje ibyuya,  naguhereje amaraso, naguraheje imbaraga mpunyemerere nanjye njye kuruhuka, bibaho!

Kuri ubu, ngo aracyashikamye ku cyemezo cyo gusezera umuziki, byagorana ko yabona icyamuta ahindura iki cyemezo. Yavuze ko agiye kuva mu muziki kubera ko ari intego yari yarihaye atangira kuwukora. Yagize ati “Ntabwo ngiye kuva mu muziki kuko ntawukunze icyo ng’icyo cyumvikane, Singiye kuva mu muziki kuko ntawukunze, singiye kuva mu muziki kubera y’uko ntashoboye kuwukora cyangwa se ibindi bintu nk’ibyo ng’ibyo.

Ahubwo n’uko ntangira umuziki hari igihe nari narihaye mvuga nti nzakora umuziki igihe runaka. So icyo gihe rero kizaba cyageze. Imyaka igeze muri cumi n’itanu ukora umuziki, icyo gihe wenda nzaruhuka,..”

Muri 2017 nibwo bwa mbere Riderman yatangaje y’uko yitegura kureka umuziki. Mu kiganiro kihariye yahaye INYARWANDA yavuze ko 2020 ari umwaka yagennye wo gusezera ku muziki amazemo imyaka igera kuri 15.

UMVA HANO INDIRIMBO 'IKINYARWANDA' AHERUTSE GUHURIRAMO NA BRUCE MELODIE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwase Nadine5 years ago
    Plz mumbwirire Rider intare mu bisumizi rwose atubabarire ntagende ubu s adusize he





Inyarwanda BACKGROUND